Hari mu ijoro ryo ku itariki 9 Werurwe 2024 mu karere ka Muhanga kuri Splendid Hotel. Ubwo The Ben yerekezaga mu cyumba cyabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru, hari ahantu hegereye piscine hateguwe neza.
The Ben yatunguwe no kubona umukobwa aje ahari hateguriwe kumuterera ivi asanga umusore yamwiteguye. Umukobwa akigera ahari hateguwe hacuranzwe indirimbo ya The Ben yitwa Naremeye.
The Ben byaramurenze yiyemeza kuba aretse kuganira n’itangazamakuru, ajya gusuhuza umusore n’umukobwa.
Yahise afatanya nabo baririmbana Naremeye abandi birabarenga, umukobwa araturika ararira avuga ‘Yego’ atazuyaje.
Nyuma The Ben yasobanuye ko ari iby’agaciro guhura n’abafana b’ukuri akabatungura kuko yabonaga ari ibintu byiza.
Ati “Bazahora bibuka ko ku munsi wo gutera ivi twahuye bitunguranye. Ibintu byose ni Imana ibikora. Urukundo ni rwogere!”
Nyuma yo kubasanga bagafatanya kuririmba, banafashe ifoto y’urwibutso.
Reba ikiganiro The Ben yagiranye n’Itangazamakuru
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!