00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomat yashyize hanze indirimbo yahuriyemo n’umunyamakuru Mwanafunzi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 7 March 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Diplomat Fasasi uri mu baraperi bakundwa na benshi kubera ubuhanga bwe, yashyize hanze indirimbo yise ‘Icyuki Gikaze’ yahuriyemo n’umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ndetse na Producer Li John waririmbye inyikirizo.

Ni indirimbo yakorewe muri Story Kast Records. Yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku mugoroba wo ku wa 7 Werurwe 2024.

Indirimbo Icyuki Gikaze yanditswe inaririmbwa na Diplomat Fasasi afatanyije na Li John wayikoze mu buryo bw’amajwi akanayitunganya (Mixing & Mastering).

Diplomat Yabwiye IGIHE ko ashimira Ismael Mwanafunzi watanze umusanzu agasoma amagambo ayibanziriza.

Ati “Ndashimira cyane Mwanafunzi kuko yumvise umuhamagaro wanjye vuba. Yayigiyemo kuko numvaga ariwe waberana n’ariya magambo ayitangira ni nako nari nabipanze kandi mpamya ko yabikonkoreye neza uko nabyifuzaga.”

Reba indirimbo Icyuki Gikaze ya Diplomat Fasasi na Li John

Indirimbo ya Li John iheruka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .