00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatunguye umukobwa waterewe ivi aramuririmbira

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 10 March 2024 saa 10:37
Yasuwe :

The Ben ubwo yari avuye mu bikorwa byo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bana 280 biga kuri Bright Future Academy, yatunguye umusore witwa Muhire Olivier watereye ivi Hyacinthe bitegura kurushinga, abaririmbira indirimbo ye ‘Naremeye’.

Hari mu ijoro ryo ku itariki 9 Werurwe 2024 mu karere ka Muhanga kuri Splendid Hotel. Ubwo The Ben yerekezaga mu cyumba cyabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru, hari ahantu hegereye piscine hateguwe neza.

The Ben yatunguwe no kubona umukobwa aje ahari hateguriwe kumuterera ivi asanga umusore yamwiteguye. Umukobwa akigera ahari hateguwe hacuranzwe indirimbo ya The Ben yitwa Naremeye.

The Ben byaramurenze yiyemeza kuba aretse kuganira n’itangazamakuru, ajya gusuhuza umusore n’umukobwa.

Yahise afatanya nabo baririmbana Naremeye abandi birabarenga, umukobwa araturika ararira avuga ‘Yego’ atazuyaje.

Nyuma The Ben yasobanuye ko ari iby’agaciro guhura n’abafana b’ukuri akabatungura kuko yabonaga ari ibintu byiza.

Ati “Bazahora bibuka ko ku munsi wo gutera ivi twahuye bitunguranye. Ibintu byose ni Imana ibikora. Urukundo ni rwogere!”

Nyuma yo kubasanga bagafatanya kuririmba, banafashe ifoto y’urwibutso.

Reba ikiganiro The Ben yagiranye n’Itangazamakuru

The Ben yafashe ifoto y'urwibutso na Muhire ndetse na Hyacinthe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .