Joe Biden watorewe kuyobora Amerika mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2020, niwe muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu ugiye kuyobora akuze kurusha abandi.
Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 78 mu gihe undi wayoboye iki gihugu akuze ari Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.
Kamala Harris uzamubera Visi Perezida, niwe mugore wa mbere mu mateka ya Amerika ugiye kuri uyu mwanya, bigakubitana n’uko na none ari we mwirabura wa mbere ufashe izi nshingano. Ni umunsi udasanzwe abanyamerika bari bamaze igihe kinini banyotewe.
UKO UMUHANGO WAGENZE
20:00: Byari ibyishimo bikomeye Biden yari amaze kurahira. Umugore we n’abana, bamuhobeye, bishimira intambwe ikomeye ateye mu mateka y’umuryango wabo.
19:50: Nyuma y’umuhango w’irahira, Kamala Harris yaherekeje Mike Pence asimbuye amugeza ku modoka yamukuye muri Capitol ikamujyana iwe mu rugo aho agiye gukomereza ubuzima busanzwe nyuma y’imyaka ine nka Visi Perezida.
19:45: Joe Biden na Kamara Harris baherekejwe n’inzego zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Amerika, aho berekeje mu Biro bishya bya White House, aho Perezida wa Amerika azakorera mu myaka ine iri imbere.
Ubwo Biden aza kuba atangiye inshingano ze, yitezweho gusinya amategeko avuguruza ayashyizweho na Trump asimbuye.
Irya mbere yatangaje ni irikuraho icyemezo cya Trump cyo guhagarika abaturage bakomoka mu bihugu by’Abarabu bajya muri Amerika.
Byitezwe ko kandi Biden ashobora gusinya itegeko risubiza Amerika mu masezerano mpuzamahanga yo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere Trump yari aherutse gukuramo Amerika.
Biden kandi yitezweho gusinya amasezerano asubiza Amerika mu ’bihugu bigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS; ndetse byitezwe ko kandi aza gushyiraho ingamba zo guhangana na Coronavirus zirimo gusaba buri Munyamerika wese kwambara agapfukamunwa.
19:40: Joe Biden abaye Perezida wa 15 uyoboye igihugu yarahoze ari Visi Perezida wa Amerika.
Ni ku nshuro ya kabiri bibayeho ko uwahoze ari Visi Perezida atorerwa kuba Perezida ariko haciyemo igihe hagati ya manda ze, uwo byaherukaga kubaho ni Richard Nixon.
Muri 15 bayoboye igihugu bari ba Visi Perezida, umunani babaye Perezida nyuma y’uko uwari Perezida yitabye Imana, batandatu baba Perezida batowe mu gihe undi umwe yabaye Perezida nyuma y’uko uwari uriho yeguye.
Nk’uko bisanzwe mu muco wa Amerika, Perezida Joe Biden abanza gusengerwa mbere yo kwinjira mu nshingano ze.
Biden yavuze ko Leta ye igiye kwita ku ngingo enye z’ingenzi, zirimo Coronavirus, ihindagurika ry’ikirere, amakimbirane ashingiye kuri politiki ndetse n’ubuhezanguni bw’abazungu.
19:30: Mike Pence, ni we muyobozi ukomeye mu buyobozi bwa Trump witabiriye irahira rya Biden.
19:20: Byari ibyishimo kuri Obama ubwo yitabiraga irahira ry’uwahoze amubereye Visi Perezida muri manda ebyiri yayoboyemo Amerika.
19:10: Garth Brooks, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Rock yasusurukije ibi birori mu ndirimbo izwi cyane “Amazing Grace” nyuma y’uko Biden yari amaze kurahira.
– Ubutumwa bwa mbere bwa Kamala Harris kuri Twitter buha icyizere Abanyamerika ko yiteguye gukora akazi ke nka Visi Perezida wa Amerika.
Ready to serve.
— Vice President Kamala Harris (@VP) January 20, 2021
19:00: Nzakorera abantoye n’abatarantoye – Biden
“Mu bibazo byose twanyuzemo, twakomeje kubitsinda, kandi dushobora kongera kubigeraho na none. Dushobora gufatanya na bagenzi bacu tukabana amahoro, nta terambere twageraho tutabanye neza. Ubumwe ni yo nzira yonyine dufite, kandi tugomba kubikora nk’Abanyamerika. Ibi nitubikora, ntituzigera dutsindwa, mureke tubitangire, twongere twubahane, twongere twumvikane.”
“Politiki ntigomba gutuma turwana, ntigomba gutuma tudakorana, Banyamerika ndabasabye mureke duhindure ibi byose, kandi turabishoboye rwose. Kuba turi hano, twaranyuze mu byo twanyuzemo byose, ni icyerekana ko byose bishoboka.”
“Murebe, dufite Visi Perezida wa mbere w’umugore, ibi ni ibyerekana ko impinduka zishoboka mu gihugu cyacu. Nzaba Perezida wa bose, Abanyamerika bose. Nzakorera abantoye n’abatarantoye, kandi ndabasezeranya ko nzabigeraho dufatanyije.”
"Together, we shall write an American story. Of hope, not fear. Of unity, not division. Of light, not darkness." - @POTUS #InaugurationDay pic.twitter.com/SabSRl1inN
— Biden Inaugural Committee (@BidenInaugural) January 20, 2021
"I pledge this to you: I will be a president for all Americans." - @POTUS #InaugurationDay pic.twitter.com/iTqcfC7y2D
— Biden Inaugural Committee (@BidenInaugural) January 20, 2021
– Joe Biden ari kugeza ijambo rye rya mbere ku Banyamerika
Nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika, Perezida mushya wa Amerika, Joe Biden ari kugeza ijambo rya mbere ku baturage b’igihugu cye.
Joe Biden yagize ati “Ubushake bw’abantu buri gushyirwa mu bikorwa, demokarasi iratsinze. Iki ni igihe cyo kongera kubyutsa ubuhangange bwa Amerika. Amateka ya Amerika ntashingiye ku muntu umwe, ahubwo ashingiye kuri twese. Iki ni igihugu cyiza, gishingiye ku bantu, mu myaka myinshi ishize, twavuye kure, ariko haracyari byinshi byo gukora.’’
Yakomeje ati “Hari byinshi byo gusana, iki cyorezo cyadutwaye abantu benshi mu mwaka umwe, imirimo yarahagaritswe, ibyo byiyongereyeho ibibazo by’iterabwoba, gusa byose tugomba kubirwanya kandi tukabitsinda. Gutsinda uru rugamba birasaba ubufatanye, ubufatanye. Ubuzima bwanjye bwose, bugiye guharanira kubanisha neza Abanyamerika, kandi ndasaba Abanyameika bose kunshyigikira. Twakora byinshi, twakongera kubaka ubukungu bwacu, twakongera guhindura Amerika igihugu kireberwaho muri byose.’’
PEREZIDA JOE BIDEN YARAHIRIYE KUYOBORA AMERIKA
18:49: Joe Biden yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 46 w’iki gihugu cy’igihangange ku Isi.
Indahiro ya Joe Biden yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts. Nyuma y’irahira, Joe Biden yahawe urufaya rw’amashyi yo kumwishimira nka Perezida wa 46 wa Amerika, ari nawe ukuze icyo gihugu kigize, ku myaka 78.
.@POTUS pic.twitter.com/4ZC9H7vRx1
— Biden Inaugural Committee (@BidenInaugural) January 20, 2021
18:45: Umuhanzi Jennifer Lopez ari kuririmba mbere gato y’uko Joe Biden arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaririmbye indirimbo yitwa "America the Beautiful".
– Lady Gaga niwe waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu muri uyu muhango. Indirimbo yubahiriza igihugu muri Amerika yitwa "The Star-Spangled Banner", yatangiye gukoreshwa tariki 3 Werurwe 1931. Amagambo yayo yahimbwe na Francis Scott Key mu gihe injyana yahimbwe na John Stafford Smith.
– JOE BIDEN NA WE ARARAHIRA YIFASHISHIJE BIBILIYA
Joe Biden ararahira yifashishije Bibiliya y’umuryango we, ni nayo yakoresheje mu 2009 ubwo yabaga Visi Perezida wa Amerika ku ngoma ya Barack Obama, ndetse akaba ari nayo yakoresheje arahira mu mwaka wa 2013 muri manda ye ya kabiri.
18:42: Kamala Harris yarahiye kuba Visi Perezida wa Amerika yifashishije Bibiliya ebyiri
Kamala Harris yarahiye akoresheje Bibiliya ebyiri, imwe yahoze ari iy’umuturanyi wabo, Regina Shelton, n’indi yahoze ikoreshwa na Thurgood Marshall, wabaye Umwirabura wa mbere wakoze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika.
18:40: Lady Gaga ni we waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu
Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Amerika ni we waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika.
Uyu muhanzi w’imyaka 34 yavuze ko “Kuririmba indirimbo yacu yubahiriza igihugu ni iby’agaciro.’’
The National Anthem has never sounded better 🎵
Thank you @LadyGaga for that wonderful performance! #InaugurationDay pic.twitter.com/mk4qMIrnmu
— Biden Inaugural Committee (@BidenInaugural) January 20, 2021
– Kamala ni umwirabura wa mbere ugiye kuba Visi Perezida wa Amerika
Kamala Harris agiye kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere w’umwirabura ndetse no muri Aziya y’Epfo, ubaye Visi Perezida.
– Biden n’umugore we ubwo bageraga ahari kubera umuhango
– Ubwo Harris yageraga aho uyu muhango uri kubera
– Trump ati "Tuzagaruka mu bundi buryo"
Trump ubwo yasezeraga ku bamushyigikiye, yabijeje ko bazongera kubonana kandi ko azagaruka mu ruhando rwa politikil.
Ati " Byari iby’agaciro kubabera Perezida, kandi tuzagaruka mu bundi buryo
Ndashaka kubasezeraho, ariko nizeye ko ntabasezeyeho bya burundu. Tuzongera kubonana."
17:50:Ku rundi ruhande, abashyigikiye Trump bamuherekeje mu gahinda kavanze n’ibyishimo. Mu mihanda yanyuzemo i Florida, bari bafite ibyapa byanditseho ko ariwe Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika mwiza.
Trump yavuze ko we n’abamushyigikiye, ingengabitekerezo yabo izahoraho, ko bazagaruka mu buyobozi mu bundi buryo.
17:40: Perezida Trump amaze kugera ku rugo rwe ruri muri Leta ya Florida, aho agiye kuba nyuma yo kuva muri White House. Mbere yo gufata indege imwerekezayo, yafashe umwanya avuga ko “azakomeza kurwana igihe cyose” ndetse yifurije Joe Biden uzamusimbura “amahirwe masa”.
Yagize ati “Muri abantu batangaje. Iki ni igihugu gikomeye cyane, byari iby’agaciro kenshi kuri njye kuba narababereye Perezida”.
Perezida Trump araba kuba ari mu rugo rwe i Florida mu minota ye ya nyuma ku ngoma, kugeza igihe Perezida Biden aza kuba arahiriye kuyobora Amerika byemewe n’amategeko”.
– Abantu batangiye gufata ibyicaro mu myanya yabo, ku rundi ruhande mu nkengero z’aho umuhango uri kubera hari umubare munini w’abashinzwe umutekano.
17:35: Abandi bahoze bayobora Amerika bitabiriye uyu muhango. Trump ntiyigeze ahahinguka nk’uko yari yarabivuze. Mu bitabiriye barimo Obama, Clinton na Bush. Hillary Clinton nawe wahatanye na Trump mu matora aheruka nawe yitabiriye uyu muhango.
Jimmy Carter, wayoboye Amerika, niwe ukuze kurusha abandi mu bayoboye iki gihugu. Ntabwo yigeze yitabira uyu muhango kubera izabukuru.
17:30: Biden yashimiye umugore we wamubaye hafi mu myaka yose by’umwihariko muri uru rugendo rwo kuba Perezida.
I love you, Jilly, and I couldn’t be more grateful to have you with me on the journey ahead. pic.twitter.com/V4GUXAKSKg
— Joe Biden (@JoeBiden) January 20, 2021
President-elect @JoeBiden and Vice President-elect @KamalaHarris have arrived at the Capitol for #InaugurationDay. 🇺🇸 🎉 pic.twitter.com/6R4BtPInHY
— Biden Inaugural Committee (@BidenInaugural) January 20, 2021
17:20: Biden na Kamala Harris bageze aho uyu muhango ugiye kubera. Biden yari ari kumwe n’umugore we Jill Biden mu gihe Harris yari kumwe n’umugabo we Doug Emhoff
17:05: Kuri uyu wa Gatatu, Biden arara muri White House nka Perezida wa Repubulika. Abashinzwe kumutegurira iyi nyubako bagezemo ubwo Trump yari agisohoka. Hasi hari ifoto igaragaza umukozi ari gusukura White House ubwo Trump yari amaze kuyisohokamo.
– Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Trump yasohotse muri White House bwa nyuma nka Perezida nyuma y’imyaka ine ayobora igihugu. Ni ibintu byari bitegerejwe n’abantu benshi nyuma y’uko kuva haba amatora yinangiye ahubwo akamagana ibyayavuyemo aho yashinje Biden kwiba amajwi
17:05: Abashinzwe umutekano ni benshi hafi ya Capitol, ahari kubera uyu muhango w’irahira rya Biden
17:00: Uyu muhango uraza kwitabira n’abantu 2000 barimo abanyacyubahiro 200. Umubare munini w’abari buze kuwitabira ni abashinzwe umutekano baryamiye amajanja hafi y’aho uri bubere bacunga ko nta kintu cyawuhungabanya.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe umuhango wo kurahira kwa Perezida witabiriwe n’abantu bake kuko ubundi wari usanzwe witabirwa n’abantu ibihumbi 200, gusa irahira rya Barack Obama rifite umwihariko w’uko ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 500.
16:50: Abahanzi batandukanye bamaze igihe mu myiteguro yo kuza gususurutsa ibi birori, aho mu b’imena harimo Lady Gaga na Jennifer Lopez. Nyuma y’irahira no kugeza ku Banyamerika ijambo rye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi baza gususurutsa uyu munsi barimo Bon Jovi, Demi Lovato, Tim McGraw n’abandi.
16:45: Umuhango w’irahira rya Joe Biden uraba mu buryo butandukanye n’indi yose ahanini biturutse ku bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ibikorwa nyir’izina birabera mu mbuga ngari iri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Capitol, imwe iherutse kwibasirwa n’abantu bashyigikiye Trump.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!