00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutaremara yanyomoje Twagiramungu wihakanye iby’ikote yaguriwe n’Inkotanyi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 July 2022 saa 03:58
Yasuwe :

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda Tito Rutaremara, yahishuye uburyo Inkotanyi zakijije Faustin Twagiramungu wendaga kwicwa n’Interahamwe, aza guhinduka none asigaye akorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo ku wa 19 Nyakanga 1994 mu Rwanda hajyagaho Guverinoma y’inzibacyuho, Twagiramungu ni we wagizwe Minisitiri w’Intebe, akomoka mu ishyaka MDR ryaje guseswa.

Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Rutaremara yavuze ko ubwo abasirikare ndetse n’abanyapolitiki b’Inkotanyi bari muri CND (mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’ubu), Gen Roméo Dallaire wayoboraga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, yagiye kubabwira ko umuryango wa Alexis Kanyarengwe wagejejwe ahari umutekano.

Rutaremara, Patrick Mazimhaka na Seth Sendashonga ngo bamusabye gukiza n’abandi banyepolitiki bataricwa, bamubwiramo na Twagiramungu.

Sendashonga ngo ni we wari uzi aho Twagiramungu yihishe, arahavuga bajya kumushaka.

Yakomeje ati "Roméo Dallaire yohereza igifaru n’abasirikare bo kumuzana, bamugejeje i Remera muri MINUAR, Interahamwe n’abajepe barabimenya bati ’cya cyitso gikuru cy’inyenzi Twagiramungu cyageze muri MINUAR’. Abajepe n’Interahamwe batera MINUAR na Stade ahari impunzi nyinshi."

Bageze kwa Lando, ngo abasirikare ba MINUAR bo muri Bangladesh bari barinze ako gace bahise bafasha intwaro hasi.

Abajepe n’Interahamwe bahugiye mu kubasahura, babambura imbunda, imyenda, inkweto, kugeza no ku masengeri n’amakariso.

Rutaremara yakomeje ati "Abasirikare bacu bari CND baratabara, birukana Interahamwe, babohora icyo gice cyose cya Remera, na Twagiramungu akira atyo Interahamwe n’abajepe akorana na bo uyu munsi."

Ikoti rya Twagiramungu

Mu kiganiro yagiranye na RBA muri Kamena 2017, Perezida Paul Kagame yasobanuye ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, hari imisanzu yagendaga ikusanywa yakoze ibintu byinshi.

Ati "Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF."

Ayo mafaranga yakozwemo ishoramari rikomeye, anagira akamaro mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bashya bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.

Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ati "N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga."

"Ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana, umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga, yaranayibye."

Twagiramungu yaguriwe ikoti na FPR, aza kuyihinduka

Rutaremara yavuze ko Twagiramungu amaze kurokoka, yasabye guhungira mu Bubiligi kuko ariho umugore n’abana bari bari. Ajya kugirwa Minisitiri w’Intebe ni ho yaturutse.

Kuri uyu Mbere, Twagiramungu yanditse kuri Twitter ko kuvuga ko ku wa 19 Nyakanga 1994 yahawe ikoti n’Inkotanyi, ari ukubeshya.

Ati "Navuye mu Bubiligi mfite amakote meza, ntabwo nari kwambara ikote ryasahuwe n’inyeshyamba."

Ku rundi ruhande, Rutaremara yasubije Twagiramungu ko ageze mu Bubiligi, batamuhaye umushahara kuko ntacyo yabakoreraga.

Yakomeje ati "Icyakora, birashoboka ko bamuhaye udufaranga dusanzwe duhabwa impunzi natwo tuba ari duke cyane, ntiwabonaho ayo kugura amakositimu yo kuza kuba "sapeur" muri Afurika."

Keretse ngo niba agarutse mu Rwanda yarasanze Interahamwe zitaramusahuye "kuko yabibwiraga isi yose ko zamusahuye."

Yakomeje ati "Twagiramungu niba acyibuka neza, udufaranga guverinoma yakoreshaga n’agashahara ka Twagiramungu, byavaga mu isanduku y’abanyamuryango ba RPF."

"Niba ataribagiwe…ibindi byose n’amafaranga byari byaratwawe na leta y’abatabazi babijyana muri Congo. Igisekeje, udusigisigi n’abana b’iyo leta ni bo bakorana na Twagiramungu uyu munsi."

Rutaremara yashimangiye ko ubuzima, umurimo n’ibindi byinshi RPF yahaye Twagiramungu, biruta kure ikote avuga.

Rutaremara avuga ko Twagiramungu yiyibagiza byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .