00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zonefitness Gym yashyize igorora abayigana n’abakiliya bayo

Inzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) iri mu zigezweho mu Mujyi wa Kigali ndetse ikaba ari na yo ikoreshwa n’Ikipe ya Rayon Sports, Zonefitness, yashyize igorora abayigana, ishyiraho poromosiyo mu kwishyura ifatabuguzi ry’ukwezi ndetse n’iry’umwaka.

Zonefitness iherereye mu Gakinjiro ko mu Mujyi rwagati, ifite ibikoresho bitandukanye bifasha abantu gukora siporo bifuza kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Kuri ubu, iyi nzu y’imyitozo ngororamubiri yashyize igorora abayigana, itangiza poromosiyo igamije korohereza abafata ifatabuguzi ryayo n’abandi bose bashaka kuyigana.

Ifatabuguzi ry’umwaka ryari ririsanzwe ari ibihumbi 480 Frw, ryashyizwe ku bihumbi 300 Frw azajya yishyurwa mu byiciro bitatu kandi mu gihe cy’amezi atatu.

Ku muntu ushaka kwishyura ifatabuguzi ry’ukwezi, Zonefitness na we yamuzirikanye igabanya igiciro, aho cyavuye ku bihumbi 60 Frw kigera ku bihumbi 40 Frw.

Abakora umunsi umwe, bazajya bishyura 5000 Frw.

Zonefitness igira amasomo y’imyitozo itandukanye ya ‘aerobics’ n’iteramakofe. Yegeranye kandi na ‘sauna na massage’ iba ikenewe mu gikorwa cy’ingororamubiri aho yunganira ibyo uba wakoze byose muri gym kugira ngo umubiri umere neza, ntugire ububabare.

Abayigana basabwa kuba barikingije byibuze inkingo ebyiri za COVID-19.

Iyi Gym ni yo isanzwe ikoreramo Ikipe ya Rayon Sports ikina mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyitozo yo kongerera ingufu abakinnyi no kunanura ingingo.

Zonefitness Gym yashyizeho poromosiyo ku bafata ifatabuguzi ry'umwaka n'iry'ukwezi
Zonefitness Gym ifite ibikoresho bitandukanye by'ingororamubiri

Special pages
. . . . . .