00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc yungutse miliyari 16.1 Frw mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2020

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 September 2020 saa 11:16
Yasuwe :

BK Group Plc yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2020, yungutse miliyari 16.1 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’izamuka rya 10.6% ugereranyije n’inyungu yabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Muri iyo mibare yo kugeza ku wa 30 Kamena 2020 yatangajwe kuri uyu wa Mbere, BK Group Plc yagaragaje ko umutungo mbumbe wayo wazamutseho 30.7%, ugera kuri miliyari 1,167.0 Frw.

Izamuka ry’inyungu y’iki kigo igendana n’inguzanyo na avanse cyatanze, byazamutseho 21.5% ugereranyije n’uko byanganaga mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize, bigera kuri miliyari 790.2 Frw.

Iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital Ltd, cyakomeje gukora neza no muri ibi bihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko igihembwe cya kabiri muri uyu mwaka kitari cyoroshye, kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibikorwa mu nzego nyinshi z’ubukungu bifunga igihe kitari gito.

Yakomeje ati “Twakomeje gukorana n’abakiliya bacu, abakozi, abaturage n’abafatanyabikorwa, ibikorwa birenze ubucuruzi busanzwe. Izamuka ry’inguzanyo zatanzwe rya 16.5% kuva uyu mwaka utangiye zikagera kuri miliyari 790.2Frw, n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya kuri 16.8% akagera kuri miliyari 750.4 Frw, bigaragaza ko no mu bibazo by’ubukungu hari amahirwe mashya ashobora kuboneka.”

“Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka gahoro gahoro mu gice gisigaye cy’umwaka, turizera ko uyu mwaka uzasozwa duhagaze neza kurusha uko twabitekerezaga hagati mu cyorezo.”

Iyi banki ariko yatangaje ko amafaranga yinjiye aturuka kuri serivisi zitandukanye itanga (Net Non-Interest Income) yari miliyari 12.8 Frw, igabanuka rya 2.8% ugereranyije n’umwaka ushize, kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

Yakomeje iti “Ayo mafaranga yagabanyijwe ahanini n’igabanywa ry’amafaranga yavaga muri serivisi iyi banki itanga, aho abakiliya bakanguriwe gukoresha cyane serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihanahana ry’amafaranga ya hato na hato hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Byongeye kandi, abakiliya bacu mu bucuruzi bwo kohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga bahuye n’ingaruka zikomeye, ahanini zaturutse kuri Guma mu Rugo, bigira ingaruka ku mafaranga twinjizaga na komisiyo ku nguzanyo n’ingwate za banki.”

Bijyanye n’ingaruka z’iki cyorezo ku bucuruzi, Banki yiyemeje gufasha abakiliya aho bagiye boroherezwa mu kwishyura inguzanyo, bahabwa igihe cyo kutishyura kiri hagati y’amezi atatu n’icumi. Banki ya Kigali ivuga ko mu nguzanyo zavugururiwe imyishyurire kubera ingaruka za COVID-19 zari kuri 37% by’inguzanyo zose.

Kugira ngo inyungu y’iki kigo ibashe kuzamuka kugeza ku wa 30 Kamena, Banki ya Kigali yatanze serivisi ku bakiliya bato barengaho gato 352,000 n’abakiliya banini basaga 36,600, aho nibura abakiliya bato amafaranga yabo yageze kuri miliyari 196.8 Frw, mu gihe ku banini yageze kuri miliyari 390.0 Frw.

Ku bijyanye na BK General Insurance, imisanzu y’abashinganisha ibyabo yavuze kuri miliyari 2.4 Frw mu 2019 igera kuri miliyari 2.7 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2020, bingana n’izamuka rya 12%.

Iki kigo cyabashije kubona inyungu ya miliyari 1.4 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2020, ugereranyije na miliyari 1.14 Frw mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize, bingana n’izamuka rya 22%.

BK TecHouse, mbere yo kuvanamo umusoro inyungu yayo yazamutseho 59% ugereranyije n’umwaka ushize, aho yavuye kuri miliyoni 41 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2019 igera kuri miliyoni 99 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2020.

Kuri BK Capital Ltd yo, urwunguko rwo mu gihembwe cya kabiri cya 2020 rwazamutseho 67% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri mu mwaka ushize, ndetse imitungo gikurikirana yarazamutse igera kuri miliyoni 9,157 Frw ivuye kuri miliyoni 2,938 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2019.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2020, Banki ya Kigali yashinzwe mu 1966 niyo banki ya mbere nini mu Rwanda, aho yihariye 30.3% by’isoko. Ifite amashami 68, ibyuma 94 bya ATM, abayihagarariye (agents) 1,951, byose hamwe biha serivisi abakiliya ku giti cyabo 352,996 n’ibigo 36,684.

Banki ya Kigali niyo ya mbere nini mu Rwanda, yihariye 30.3% by'isoko ry'imari mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .