00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yashyiriyeho abacuruzi uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwagura ibikorwa byabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2021 saa 08:22
Yasuwe :

 Banki ya Kigali yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abacuruzi gucuruza binyuze kuri murandasi, “E-commerce”, hagamijwe gufasha abacuruzi, abashoramari baciriritse ndetse n’abandi kugeza ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga no gutanga serivisi mu buryo bwihuse.

Ntibikigoye guhaha umuntu atavuye iwe mu rugo kuko bisigaye bisaba gusa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni cyangwa mudasobwa ugatumiza icyo ushaka wibereye iwawe ku isoko irya ariryo ku isi.

Ibi abacuruzi benshi bamaze kubigira umuco ko umuntu ukeneye kurangura nta gusiragira mu ngendo zo mu ndege yerekezayo ahubwo asigaye abikorera kuri murandasi byose bikamusanga iwe.

Banki ya Kigali nayo yashyizeho uburyo bufasha ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda birimo abacuruzi, ibigo bya Leta, amahoteli, sosiyete z’ubwikorezi, amashuri n’ibindi gutanga serivisi no kwishyurana kuri murandasi hakoreshejwe ikarita za Banki kandi mu buryo bwihuse.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi bukoresha Ikoranabuhanga muri BK, Mutesi Joselyne yavuze ko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha abakora ibikorwa by’iterambere kudahagarara n’umunsi n’umwe bitewe n’imbogamizi izo arizo zose zirebana n’ingendo cyangwa n’ifungurwa ry’ibikorwa.

Yagize ati “Ubu buryo bw’Ikoranabuhanga twifuza ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi babukoresha kuko buzabafasha cyane nko muri ibi bihe bya Covid-19. Ntabwo ibyo bakora bishobora guhagarara ahubwo byarushaho kugera kuri benshi bityo ibicuruzwa bikiyongera.”

Ku rundi ruhande, uburyo bwa E-Commerce BK iha abafite ibikorwa bibyara inyungu buri mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kuko aho waba uri hose ku Isi ushobora gukoresha iyo serivisi ukishyura igicuruzwa cyangwa serivisi mu Rwanda utabanje kogagira ikirere.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bushimangira ko E-commerce igamije gutinyura abakora imishinga y’iterambere, ndetse ko n’abacuruzi barangurira kuri murandasi bakoresha ubwo buryo bacuruza ibyo barangura cyangwa batanga serivisi bafite.

Mutesi Joselyne yagize ati “Uko abacuruzi bari kurangurira kuri murandasi nka Alibaba, n’ahandi nabo bashobora kuzajya bagurisha ibicuruzwa byabo kuri internet kandi ni uburyo bwizewe k’ umucuruzi kuko amafaranga ye ahita ajya kuri konti ye muri banki.”

Yavuze ko abantu bafite amakarita atandukanye ya banki bakwiye kumenya kuyakoresha mu buzima bwa buri munsi by’umwihariko guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umucuruzi cyangwa undi muntu ufite ibikorwa bibyara inyungu wifuza gukorana na BK, muri ubwo buryo asabwa gusa kuba afite icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, kugira urubuga rwa internet [website] cyangwa Mobile App no gufungura konti muri BK kugira ngo abamwishyura bakoresheje ikarita za bank amafaranga ahite ayabona kuri konti.

Kugeza ubu, BK ikorana n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi, amahoteli, ibigo by’ubwikorezi n’ibigo bya Leta nka serivisi zose za Irembo ndetse byifuzwa ko byibuze uyu mwaka izaba ikorana n’ibigo bingana na 60%.

Hamwe na Banki ya Kigali ubu ushobora kwishyura serivisi zose ukoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga
BK yashyiriyeho abacuruzi uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwagura ibikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .