00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’ubucuruzi byahawe ikaze kuri BPR Mobile Banking Application

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 March 2021 saa 07:00
Yasuwe :

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, (BPR Plc) yakoze amavugurura muri porogaramu yayo ya BPR Mobile Banking Application (BPR Mobile App) azafasha n’ibigo by’ubucuruzi kuba byayikoresha mu kubona serivisi z’imari.

BPR Mobile Banking Application (BPR Mobile App) ni porogaramu ifasha abakiliya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda kubona serivisi nyinshi zitandukanye z’iyi banki bitabasabye kujya aho ikorera.

Umukiliya utunze BPR Mobile App muri telefoni abasha kumenya uko konti ye ihagaze, kwakira ubutumwa bumumenyesha igikorwa cyabaye kuri konti, kohereza amafaranga kuri konti y’undi muntu yaba ukoresha BPR cyangwa indi banki y’ubucuruzi, kwishyura imisoro, kugura ifatabuguzi rya televiziyo (Dstv, startimes na Canal+) kwishyura fagitire z’amazi cyangwa akohereza amafaranga kuri konti za MTN Mobile Money na Airtel Money n’ibindi byinshi.

Kuva ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangira gukoreshwa muri Banki y’Abaturage bwari bwemerewe abantu ku giti cyabo, gusa aya mavugurura yakozwe azatuma abucuruzi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi babasha kuyikoresha ku ma konti yabo y’ubucuruzi.

Ubusanzwe abantu ku giti cyabo kugira ngo bakoreshe BPR Mobile App bayikura kuri Playstore cyangwa App store bagahita batangira kuyikoresha, gusa ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umukiliya ufite konti y’ubucuruzi we azajya abanza kuzuza impapuro zabugenewe ku mashami atandukanye ya Banki y’Abaturage kugira ngo ashyirwe mu ikoranabuhanga maze abone guhita nawe ayishyira muri telefone ye.

Muri iri koranabuhanga ikigo kizaba gifite uburyo bwo guhitamo no gutanga uburenganzira ku bakozi bazajya babasha gukoresha iyi porogaramu ndetse n’ibyo bashobora gukora kuri konti bigende bitandukana bitewe n’imiterere y’ikigo cyangwa uko nyir’ubucuruzi we abyifuza.

Urugero hari nk’umukozi ushobora kwemererwa kubikuza cyangwa kohereza amafaranga arenze ibihumbi 500 mu gihe undi we ashobora no kugira uburenganzira bwo kohereza arenga miliyoni 10 Frw.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatangaje ko yahisemo kwagura ubu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo n’ibigo by’ubucuruzi byoroherwe no kugera kuri izi serivisi za banki.

Uretse BPR Mobile App, Banki y’Abaturage y’u Rwanda isanzwe ifite uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bufasha abakiliya bayo kugera kuri serivisi za banki byoroshye burimo nka Internet Banking (serivisi za banki hifashishijwe murandasi), ibyuma bya ATM, Aba Agenti ba BPR bari hirya no hino mu gihugu bafasha abakiliya kubona serivisi za banki hafi y’aho batuye mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye n’izindi nyinshi.

BPR Mobile Banking Application yavuguruwe kugira ngo n'ibigo by'ubucuruzi bibashe kuyikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .