00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rapid Transfer, uburyo bwa Ecobank bushobora korohereza benshi mu minsi mikuru

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 December 2020 saa 02:00
Yasuwe :

Iminsi mikuru ni igihe cyo kwishimana n’inshuti n’imiryango, mwishimira ibyo mwagezeho munafata ingamba nshya z’umwaka utaha. Muri ibi ibihe ibyishimo ntibirangirira ku bari kumwe gusa, bishobora gusangirwa binyuze mu guhanahana amafaranga hifashishijwe uburyo bwa Rapid Transfer bwa Ecobank.

Ushobora kuba uri mu gihugu kiri kure y’abo ushaka kwishimana nabo, ukaba wibaza uko mwazasangira iminsi mikuru bidasabye ko mukoranira hamwe, cyane ko abantu banashishikarizwa kubyirinda muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank ikomeje guhanga ibishya mu ikoranabuhanga na serivisi z’imari, yabikemuye ishyiraho uburyo bwihariye bufasha abakiliya bayo n’abayigana guhererekanya amafaranga mu bihugu 33 ikoreramo muri Afurika.

Ubu buryo bwa Rapid Transfer bufasha umuntu kwakira no kohereza amafaranga mu bihugu byose Ecobank ifitemo amashami ku mugabane wa Afurika.

Ubu buryo kandi bufasha abagana Ecobank gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti zabo nk’igihe utari mu gihugu cyawe.

Nk’urugero, umuntu ufite konti muri Ecobank Rwanda ariko ari mu kindi gihugu gikoreramo Ecobank nka Nigeria, ashobora gukura amafaranga cyangwa akayohereza kuri konti ye afite muri Ecobank Rwanda yibereye muri Nigeria yifashishije Rapid Transfer.

Iyi serivisi iboneka ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse no ku ba agent ba Ecobank Xpress point.

Iyi serivisi kandi ishobora kuboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuko hariho uburyo abafite telefoni zigezweho bashobora kubyikorera banyuze kuri porogaramu ya ‘Ecobank Mobile App’, iboneka kuri Play Store na App store.

Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Gukoresha Rapid Transfer kandi ntibisaba kuba ufite konti muri Ecobank kuko n’utayifitemo ashobora kujya ku ishami rya Ecobank cyangwa aba-agent bayo (Ecobank Xpress point) ubundi agakoresha iyi serivisi.

Ni uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa amafaranga n’uri muri Zambia aho bakoresha ama-kwacha, azayakira mu mafaranga y’u Rwanda. Uri mu Rwanda na we nashaka kuyohereza muri Zambia, azakoresha amafaranga y’u Rwanda, uyakira amugereho mu ma-kwacha. Ibi bikaba bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

Gukoresha Rapid Transfer kandi ntibisaba kuba ufite konti muri Ecobank kuko n’utayifitemo ashobora kujya ku ishami rya Ecobank cyangwa aba-agent bayo (Ecobank Xpress point) ubundi agakoresha iyi serivisi.

Ecobank ifite amashami mu ibihugu 33 byo muri Afurika ari byo Togo, Gabon, Congo Brazzaville, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Cap Vert, Senegal, Guinée, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Benin, Niger, Nigeria, Cameroun, Tchad, Guinée Equatoriale na São Tomé et Príncipe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .