00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwangombwa yasobanuye impamvu urwego rw’amabanki rutazahajwe cyane na Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 September 2020 saa 12:12
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kitazahaje cyane urwego rw’amabanki ahanini bitewe n’ingamba zafashwe zo kururinda, ariko nanone bigashingira ku iterambere uru rwego rwagize mu myaka yabanje.

Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’igihugu bwahungabanyijwe na Coronavirus, bitewe ahanini n’ingamba zirimo gufunga ibikorwa byose, byatumye imirimo myinshi isubikwa, abantu bakabura akazi n’ibindi.

Ibi byatumye ubukungu bw’igihugu buzamuka ku kigero cya 3.6% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, mu gihe bwari bwazamutse ku kigero cya 6.1% mu gihe nk’icyo umwaka ushize.

Yagize ati “Nureba imibare y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, twagize ingorane mu mezi abiri twagizemo gahunda ya guma mu rugo, cyane muri Mata na Gicurasi ubwo ibikorwa byatangiraga gufungurwa, icyo gihe imibare yari imeze nabi kurushaho.”

Rwangombwa avuga ko ibintu bizahinduka mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, kuko ibikorwa byinshi byafunguye.

Yakomeje ati “Ibyo biduha icyizere ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ubwo ibikorwa byose bizaba bifunguye, tuzabona imibare myiza ugereranyije n’igihembwe gishize.”

Ku rwego rw’amabanki, byari byitezwe ko icyorezo cya Coronavirus kizaruzahaza muri rusange, gusa si ko byagenze kuko inyungu y’uru rwego yazamutse.

Rwangombwa yasobanuye ko byatewe n’uburyo uru rwego rwitwaye mu mwaka wari wabanje, bikaruha ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Yagize ati “Ku rwego rw’amabanki, [kwitwara neza kwayo] byashingiye ku buryo uru rwego rwari rwitwaye neza mu mwaka wa 2019. Mu mpera za 2019, urwego rw’amabanki rwari ruhagaze neza mu guhererekanya amafaranga, kugira igishoro kinini ndetse n’inyungu iri hejuru. Ibyo rero bituma bagira urufatiro rukomeye rwo kubakiraho bahangana n’ibibazo”.

Yongeyeho ati “Ikindi, twabonye leta isohora amafaranga menshi, ku buryo na byo byafashije amabanki kongera ibikorwa byayo muri rusange”.

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, mu gufasha amabanki guhangana n’ingaruka za Coronavirus yashyizeho amafaranga y’ingoboka ashobora kwifashisha mu kuzahura ubukungu bwayo.

Leta yashyizeho miliyari 50 Frw agamije gufasha amabanki guhangana n’ingaruka za Coronavirus, nyuma y’uko n’ubundi yari imaze kuyasaba guhindura amasezerano yari afitanye n’abakiliya batabashije kwishyura neza inguzanyo kubera ingaruka za Coronavirus.

Muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 2% gusa muri uyu mwaka, biziyongera bikagera ku kigero cya 6.3% umwaka utaha mbere yo gusubira ku kigero gisanzweho cya 8% mu 2022.

BNR ivuga ko amabanki atahungabanyijwe na Coronavirus cyane kuko yari yagize umusaruro mwiza mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .