00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yongereye miliyari 5 Frw muri Koperative Umwalimu SACCO

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yongereye miliyari 5 Frw muri Koperative Umwalimu SACCO, azakoreshwa mu gufasha abalimu gukomeza kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 yaganiriye ku iterambere n’imibereho y’umwalimu mu Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, rivuga ko aya mafaranga yongerewe mu kigega cy’iyi koperative "mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku barimu."

Rivuga ko inama y’abaminisitiri iheruka yaganiriye ku buryo bwo gukomeza gushyigikira ikigega cya Koperative Umwalimu SACCO, no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

Iyi nama yanafashe icyemezo cyo kuzamura imishahara y’abarimu.

Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe muri 2006 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwalimu, binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara muto abona.

Ifite serivisi zitandukanye zo kuzigama ndetse n’iz’inguzanyo, zose zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama.

Muri 2008 nibwo Koperative Umwalimu SACCO yatangiye guha abalimu inguzanyo ku nyungu nto, kuko usanga inyinshi bazungukira 11% ku balimu bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na Leta, naho abakora mu bigo byigenga ikaba 14%.

Mu bihe bitandukanye, abalimu bakunze kugaragaza ko bahabwa inguzanyo y’intica ntikize ku buryo byagoranaga kugira igikorwa cy’iterambere bakora.

Ubwo habaga Inama y’Inteko rusange y’Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO muri Werurwe 2022, Umuhoza Lucie wo mu Karere ka Gicumbi yavuze ko amafaranga y’inguzanyo yari akwiye kwiyongera, kugira ngo agire icyo amarira abanyamuryango.

Ati "Turashaka ko bazamura inguzanyo hagashakwa n’uburyo abalimu babonerwa ingwate; Umwalimu SACCO ukagira imishinga wakorana na yo, yakwishingira abalimu kugira ngo bashakirwe ingwate. Nk’umwalimu wo mu mashuri abanza kubona miliyoni 10 Frw yakoresha mu mishinga, byamusaba ingwate atashobora kubona."

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yabwiye IGIHE ko mu gutanga inguzanyo, harimo no kwirengera igihombo no kwirinda ko inguzanyo zatanzwe zazahera.

Ibyo ngo byadindiza iterambere rya bamwe mu banyamuryango, ari nayo mpamvu ituma basaba ingwate.

Ati "Inguzanyo ziratangwa ariko zose si ko zigaruka, iyo tugiye gufata icyemezo cyo gushyiraho ingwate ni uko tuba twabanje kureba ko za nguzanyo zitagaruka. Iyo urebye mu nguzanyo zifite ubukererwe zigera kuri 2,6%, izidatangirwa ingwate usanga ari zo nyinshi cyane. Ntitwahera kuri iyi mibare ngo twongere inguzanyo zidatangirwa ingwate kandi tubona ko ari ho hari ikibazo."

Aya mafaranga yongerewe mu kigega cya Koperative Umwalimu SACCO agiye gusanga andi agera kuri miliyari 44 Frw z’ubwizigame iki kigega cyari gifite mu mpera z’umwaka ushize, ndetse na miliyari 88 Frw zari hanze mu buryo bw’inguzanyo.

Iki ni ikigega kigenda gikura uko iminsi ishira, cyane ko nacyo kigira urwunguko rwitezweho guhindura imibereho y’abalimu.

Nk’umwaka ushize cyatangaje ko cyagize urwunguko rw’asaga miliyari 10 Frw.

Kugeza ubu amashami y’iyi koperative yavuye kuri 12 agera kuri 30, ndetse ubu yahuje imikoranire n’Umurenge SACCO, ku buryo umwalimu yafatira amafaranga ahamwegereye.

Ubu kandi Koperative Umwalimu SACCO yazaniye abanyamuryango bayo serivisi z’ikoranabuhanga, harimo na serivisi ya Mobile Banking.

Koperative Umwalimu Sacco ikomeje kwaguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .