00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusabe bwa Agatha Kanziga bwo kudakurikiranwa ku ruhare rwe muri Jenoside bwatewe utwatsi

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 30 August 2021 saa 08:56
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe na Agathe Kanziga Habyarimana, asaba ko atakomeza gukurikiranwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanzuro ku busabe bwa Kanziga ukorwaho iperereza kuva mu 2008 watangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kanama 2021.

Agathe Kanziga yageze mu Bufaransa ku wa 17 Mata 1994 nyuma yo guhungishwa n’ubutegetsi bwa François Mitterrand.

Akigerayo uyu Mukuru w’Igihugu yahise ategeka ko bamwakira, bakanashaka hoteli i Paris yashyirwamo hamwe n’umuryango we bajyanye, bakayimaramo amezi atatu.

Mu 2008 ni bwo yarezwe mu rukiko nk’umwe mu bari ku isonga mu kugira uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahamagawe bwa mbere mu butabera bw’u Bufaransa mu 2016 ndetse icyo gihe hatangira iperereza.

Nyuma y’icyo gihe cyose, kuri uyu munsi urukiko rw’i Paris rwateye utwatsi ubusabe bwo guhagarika dosiye ye, bishatse kuvuga ko iperereza yatangiye gukorwaho rizakomeza.

Ni icyemezo cyishimiwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe na Dafroza Gauthier washinze Umuryango CPCR ugamije gushishikariza ubutabera bw’u Bufaransa kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Yabwiye BBC ati "Twacyakiriye neza, kuko urubanza rwe rugomba gukomeza rukarangira. Ntitwibaza impamvu yashakaga ko ikirego cye kigaragara. Twatanze ikirego dushingiye ku byo twasomaga, ko yari umukuru w’Akazu kandi we n’abandi barimo abasirikare bakuru nka Bagosora, Serubuga na basaza be, bose bagize uruhare. Byavugwaga ko ako kazu ariko kateguye Jenoside.’’

"Muri dosiye harimo byinshi byerekana ko ariwe wari ku mutwe, hari byinshi byateguwe mbere ya Jenoside birimo inama, gushinga CDR, amafaranga yatangwaga, ariko byose arabihakana. Urubanza rugomba gukomeza akaruburana. Niba ruzaba nta wabyemeza kuko amaze kugira imyaka 79."

Dosiye ya Agathe Habyarimana yongeye gusa n’iyubura nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aheruka gutangariza i Kigali muri Gicurasi 2021 ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu kuburanisha abakekwaho Jenoside.

Perezida Macron yavuze ko atari Kanziga gusa uzitabwaho ahubwo muri rusange hazavugururwa imikoranire hagati y’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi ngo n’abandi bihishe mu Bufaransa bafatwe.

Yagize ati “Ntacyo navuga ku muntu ku giti cye kuko ni akazi kareba ubutabera ariko icyo twiyemeje gukora nk’abakuru b’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, na we yagarutse ku kibazo cya Kanziga, avuga ko u Bufaransa ari bwo buzamufataho icyemezo.

Yagize ati “Yaba Agathe cyangwa abandi, urutonde ni rurerure, ari ku isonga ryarwo, u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora kuri we. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro.”

Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Akazu gashyirwa ku mwanya w’imbere mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

Agathe Habyarimana w’imyaka 79, atuye mu nkengero za Paris mu Bufaransa kuva mu 1998, u Bufaransa bwamwimye ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko kubera ibyo byaha agikurikiranyweho.

U Bufaransa buri mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara abamaze kugezwa mu butabera ni mbarwa.

Mu minsi ishize, Ikinyamakuru Médiapart gicukumbura amakuru ku bakoze Jenoside cyavumbuye amazina y’abihishe mu Bufaransa barimo Bicamumpaka Hyacinthe wari umunyamakuru wa Radio Rwanda, Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga.

Urukiko rw’i Paris rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga bwo kudakurikiranwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Raporo Muse igaragaza ko Agathe Habyarimana yakomeje gutanga amabwiriza ku bigomba gukorwa harimo no kwikiza abo adashaka nyuma y'urupfu rw'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .