00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Overcome, porogaramu shya ifasha mu gutahura abarwaye kwibagirwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 November 2022 saa 12:51
Yasuwe :

Itsinda ry’abahanga bo mu Bufaransa ryakoze porogaramu yitwa ‘Overcome’ ishobora gufasha mu gutahura hakiri kare ibimenyetso by’indwara yo kwibagirwa, “Alzheimer”.

Imibare igaragaza ko mu bihugu nk’u Bubiligi, hari abantu barenga ibihumbi 140 barwaye Alzheimer. Kugeza ubu, nta buryo buhari burambye bwo kuyivura.

Igishoboka kugeza ubu ni ukuyirinda kurusha kuba wayivuza kuko nta muti wayo. Gutahura ibimenyetso byayo hakiri kare byafasha mu kuba umuntu atazahazwa nayo.

Abahanga bo mu Bufaransa bafite ikigo cyitwa Hometrix Health bafatanyije na laboratwari ya Kaminuza ya Caen, bakora ikoranabuhanga rishobora gutahura umuntu urwaye iyi ndwara.

Iyi porogaramu yitwa Overcome itanga imyitozo ishobora gufasha umuntu gufata ibintu mu mutwe, ku buryo yakangura ubwonko bw’abantu bari hejuru y’imyaka 65.

Iyi ndwara ni ubwoko bugaragara cyane bwo kwibagirwa, aho ubwonko butangira gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gukora imirimo yabwo isanzwe ya buri munsi.

Nubwo ariko yibasira abakuze (guhera hejuru y’imyaka 65) gusa n’abato ishobora kubibasira, aho ibimenyetso byayo bitangira kuza umuntu akiri muto.

Uko umuntu agenda asaza, ni ko mu mubiri haberamo impinduka nyinshi, n’ubwonko niko bigenda; gutekereza vuba bitangira kugabanuka, ndetse no kwibagirwa bya hato na hato. Gusa, kwibagirwa biri ku rugero rwo hejuru, ni ikimenyetso ko ubwonko buri gutakaza ubushobozi cyane.

Mu bimenyetso byayo harimo kuvangirwa, gucanganyikirwa no kwitiranya ibintu uko byagenze, ahantu n’igihe byabereye. Ikindi ni uko uyirwaye atangira kwishisha abo mu muryango we, inshuti zawe cyangwa abandi.

Atakaza kandi ubushobozi bwo kwibuka, kuvuga amagambo amwe n’amwe bigatangira kumugora. Ikindi uko kugenda ndetse no kumira birahinduka cyane, ukabona bigoranye. Abantu barwaye Alzheimer kimwe n’abandi bose batakaza ubushobozi bwo kwibuka, kumenya no kwemera ko barwaye usanga ari ingorabahizi.

Overcome izajya ifasha mu gutahura ubushobozi bw'abantu mu bijyanye no gufata mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .