00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siporo zo muri gyms n’ibitaramo byakomorewe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 November 2020 saa 11:39
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro no kogera muri pisine bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyi myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020.

Iyi nama iterana buri byumweru bibiri yize ku ngamba zashyizweho mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Yemeje ko amasaha y’ingendo agumishwa nk’ibisanzwe aho zibujijwe guhera saa Yine z’Ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko “Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.’’

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko amabwiriza arambuye ku buryo ibi bikorwa bizasubukurwa azatangwa n’inzego zibishinzwe.

Kimwe n’ibindi bikorwa remezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangiye gukomorera siporo zitandukanye, ihereye ku zikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) n’imikino ngororamubiri.

Indi mikino yakomorewe guhera ku wa 13 Nyakanga, ni Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, Gymnastics (byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi).

Ibitaramo nabyo byahagaritswe bwa mbere ku wa 8 Werurwe 2020, ubwo Umujyi wa Kigali watangazaga ihagarikwa ry’igitaramo cyo guhimbaza Imana cy’umuhanzi Adrien Misigaro cyiswe ’Each One Reach One’ n’icyiswe ’Ikirenga mu Bahanzi’ cyari cyatumiwemo umuhanzi Cecile Kayirebwa.

Kuva icyo gihe nta gitaramo cyongeye kuba ndetse byatumye abahanzi bahindura umuvuno, bakajya bishimana n’abakunzi b’ibihangano byabo bifashishije internet.

Kuri ubu abahanzi n’amatsinda basa n’abongeye kugira icyizere ko ubuzima bugiye kongera kuba nk’ubusanzwe kuri bo ndetse ab’inkwakuzi bamaze no guteguza abakunzi babo igihe bazakoreraho ibitaramo.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwandahamaze kuboneka abantu 5872 banduye mu gihe abamaze gukira ari 5872. Abantu 428 nibo bakiri kwitabwaho mu gihe 47 bitabye Imana.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Kuri ubu hari inkingo eshatu zamaze kugaragaza ko zitanga icyizere cyo guhangara COVID-19, harimo urukingo rwa Pfizer ifatanyije na BioNTech, urwa Moderna n’urwa AstraZeneca. Mu gihe haba hagize urwemezwa bidasubirwaho, u Rwanda rwiteguye kurwakira.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’abantu, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

Siporo ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro 'Gym' yakomorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .