00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo amadini yiyitiriye mu birangamuco w’Abanyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Hari inyito nyinshi zikunze kugaragara mu madini ari mu Rwanda, benshi bakibwira ko ari yo yazihanze cyangwa se ari zo nyito gakondo yahanganywe ariko si ko bimeze kuko zimwe zavomwe mu muco w’Abanyarwanda.

Byinshi babyiyitirira ko ari ibyabo kandi ari ibirangamuco w’Abanyarwanda nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

Inyito y’Itorero nk’umwimerere w’u Rwanda, amadini yarayiganye!

Iyo ugiye mu mwimerere w’ijambo “ Eglise” mu Kinyarwanda usanga ritavuga: ” Itorero”, aha akaba ari ho kakibazwa impamvu amadini asangiye uwo mujyo bihaye iriya nyito mu Kinyarwanda kandi atari wo mwimerere waryo.

Eglise, ni ijambo rifite inkomoko ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigeriki “Ecclesia”, ari byo bishaka kuvuga mu Kinyarwanda: “Icyasigaye”.

Impamu amadini yayobeje uburari agasobanura ijambo Eglise uko ritari mu Kinyarwanda bakaryita Itorero, ni uko bashakaga kwisanisha n’umwimerere w’Itorero ry’Abanyarwanda nk’uburyo bushya bwo kubikururiraho ngo babayoboke baciye mu nyito yabo n’imikorere basanzwe bafite cyane cyane mu burezi bw’igihugu, dore ko banatangiye gushinga imizi mu Rwanda, mu myaka Itorero ry’igihugu ryari rimaze gucibwa n’Ababiligi mu wa 1924.

Mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko baje nk’abahozamarira, ni ko gufata iryo zina mwimerere w’Abanyawanda, baritangiza igisobanuro cy’izina ryabo mu Kinyarwanda, kugira ngo Abanyarwanda baryibonemo. Birengagije umwimerere w’inyito yabo uko isobanuye mu Kinyarwanda, badukira umwimerere w’i Rwanda, kugira ngo ubafashe kugwiza abayoboke nk’aho ari rya Torero Abanyarwanda babuze riciwe n’Ababiligi rigarutse.

Muri ibyo bihe, amadini yadukanye imiterere y’inzego z’uburezi bwo mu Itorero ry’u Rwanda, ryifashishaga Amasibo mu gutoza abana b’u Rwanda uhereye ku kigero cy’ubukure, aho abahuje imyaka baremaga Isibo, baba benshi bakarema Amasibo, ubundi bakigishwa ibyateganyirijwe ikigero barimo.

Amasibo yo mu Itorero yari ateye nk’imyaka y’amashuri dukoresha muri iki gihe agendeye ku bukure bw’umwana.

Ibyo ni byo amadini yanakiriye kugira agarure ibisa n’Amasibo y’Itorero ry’igihugu, bityo Abanyarwanda barusheho kubibonamo nk’abaje kubashumbusha ibisa n’ibyo Georges Mortehan yabanyaze ahagarariye Leta Mbiligi.

Usiye ko bahinduyemo gatoya bakayahindurira inyito, aho bayise “Imitwe y’ishuri ryo ku isabato” n’ubundi iremye nk’Amasibo yo mu Itorero, aho bagena gahunda y’inyigisho buri cyiciro cyiga buri gihe.

Aho niho dusanga ibyiciro by’abana, abasore, inkumi, abitegura kubatizwa n’ibindi. Kandi hakagenwa n’inyigisho bigishwa nk’izo mu Masibo y’Itorero ry’u Rwanda.

Ibitaramo by’Amakorali n’indirimbo zihogoje

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bazwiho gutarama no kwizihirwa kurusha andi mahanga. Ibyo bikagaragazwa n’ubuvanganzo nyabirori bw’ingeri nyinshi bahangaga bifashishije uririmi rwabo gakondo basangiye.

Iyo ugiye ku munzani w’Abanyabuvanganzo bari ku isi, usanga Abanyarwanda bari mu bafite bwinshi, ari na byo birushaho gukungahaza ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda! Dore ko hari ubwo dusangiye n’amahanga, ariko hakaba n’ubw’umwihariko wacu.

Abanyarwanda bafataga ibitaramo nk’akayunguruzo k’umutima mutindi ukimakaza ubumana n’ubumuntu. Aho bemeraga ko uwataramye atitana bamwana, adatanga igihugu, adatatira igihango, yimana abandi kandi mu gitaramo ari naho bagabiranaga inka, abandi bakazigabana, bakanazikwa.

Ibitaramo byafashaga Abanyarwanda kwizihirwa, guhamya ubusabane, gukesha umutima no gukuza inganzo y’ubuhanzi.

Ibitaramo by’amakorali byo mu nsengero no ku misozi, kimwe na zimwe mu ndirimbo baririmba mu nsengero z’Abadivantsiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, nta bwo zahanganywe n’iryo dini mu Rwanda, ahubwo yabaye intera yagiye igerwaho, uko imyaka yashiraga indi igataha.

Bitewe n’uko bamenye ko iyo Umunyarwanda yataramye yizihirwa umutima ugasabwa n’ibyishimo, icyo wamusaba cyose akaba atakikwima, ni yo mpamvu iyo bagiye gukora igikorwa icyo ari cyo cyose gisaba abizera babo b’Abanyarwanda kwitanga no kurekura, bategura indirimbo ijyanye no kubahamagarira icyo gikorwa.

Kenshi na kenshi hakaririmbwa indirimbo zo gutura amaturo, kimwe mu icumi, guhamagara abihana, ndetse n’ibitaramo karundura by’Amakorari bibafasta gukurura abasahobora kubaha amafaranga yo gukora imishinga runaka bateguye nk’inyubako n’ibindi. Hakaba n’aho babyifashisha mu cyo bise Amavuna yo kongera umubare w’abayoboke ku musozi uyu n’uyu. Uwo indirimbo iyi n’iyi inyuze, agahaguruka n’imizi n’imiganda, ubundi akitanga atitangiriye itama!

Ibitaramo ni kimwe mu bintu byari mu muco w'Abanyarwanda kuva hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .