00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwakagara, umubyeyi wabaye sekuruza w’abakomeye mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 23 November 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Umwe mu bantu bamenyekanye mu mateka y’u Rwanda batarabaye abami, Rwakagara aza mu ba mbere dore ko yasize izina n’inzu y’abamukomokaho bakimwitirirwa kugeza ubu, bazwi nk’Abega b’Abakagara.

Uyu mugabo Rwakagara se ni Gaga rya Mutezintare ya Buhura bwa Sesonga rya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana za Bugirande bwa Ngonga ya Gihinira cya Makara ya Ndiga za Gahutu ka Serwega rwa Mututsi wa Gihanga.

Ni umwe mu bakurambere bakomoka mu muryango mugari w’Abega bo mu nzu y’Abagaga wagize ibigwi bikomeye, abyara ibikomerezwa byagiriye umumamaro u Rwanda kugeza n’ubu.

Bivugwa ko Rwakagara yaba yarabonye izuba ahasaga mu wa 1810, mu bihe by’ingoma ya Rwogera. Yari umuhererezi mu bana ba Gaga rya Mutezintare, akavukana na Nyiramavugo Nyiramongi wari umugore wa Yuhi Gahindiro.

Rwakagara yabyaye abana barimo Ruhinankiko, Ruhinajoro, Kabare, Rwibishenga na Cyigenza, Mbanzabigwi, Nyamashaza, Nanjogera, Shalibabaza, Ryahama, Rwabigwi, Rwandoha, Segatwa, Giharamagara, Sebajura, Birara, Ntizimira, Rubera, Nsekarubera, Shegenya, Ilibagiza, Nyirandirikiye na Ikinani.

Mu bagore ba Rwakagara hari harimo Urujeni, mushiki w’Umwami Rwogera, umwami na we amwitura kurongora umukobwa we Shalibabaza.

Umuryango wa Rwakagara ni umwe mu yavuyemo abagabekazi benshi, dore ko muri 13 b’Abegagakazi u Rwanda rwagize, harimo bane bakomoka mu Bega b’Abagaga ari naho Rwakagara akomoka.

Muri abo bagabekazi harimo Nyiramavugo Nyiramongi rya Gaga wari umugore wa Yuhi IV Gahindiro akaba nyina wa Mutara II Rwogera, Kanjogera za Rwakagara, wari umuore wa Kigeli IV Rwabugli akaba nyina wa Yuhi V Musinga na Nyiramavugo Kankazi wari umugore wa Yuhi V Musinga akaba nyina wa Mutara III Rudahigwa.

Inzu ya Rwakagara yagiye ibonekamo abagaba b’imitwe y’ingabo z’u Rwanda benshi ndetse n’ingabo zitabarika zarasaniye u Rwanda. Bamwe mu bagaba b’imitwe y’ingabo barasaniye ingoma ya Rwabugili bakomoka mu nzu ya Rwakagara harimo nka Rwakagara ka Gaga ubwe watwaraga imitwe y’ingabo z’Inkotanyi n’Abasoni , Kabare rya Rwakagara watwaraga umutwe w’ingabo z’Indinda, Nyamushanja wa Rwakagara watwaraga umutwe w’Ingabo z’Uruyange, Ruhinankiko rwa Rwakagara watwaraga umutwe zw’ingabo z’Abadaraza.

Hari kandi Giharamagara cya Rwakagara watwaraga imitwe y’ingabo z’Inkotanyi n’Abasoni, ayizunguyemo se Rwakagara na Cyigenza cya Rwakagara watwaraga umutwe w’ingabo z’Injyamubiri

Umuryango wa Rwakagara wanavuyemo abatware bakomeye mu mateka y’u Rwanda nka Rwabutogo rwa Kabare ka Rwakagara wo mu nzu y’Abega b’Abakagara, watwaye Shefeli y’u Buganza bw’Iburasirazuba mu wa 1927.

Rutaremara rwa Kayondo ka Mbanzabigwi wo mu nzu y’Abega b’Abakagara yatwaraga muri Sushefeli ya Gikongoro muri Shefeli y’u Bufundu mu Majyepfo y’u Rwanda, Rwakayiru kwa Nyirinkwaya watwaraga muri Sushefeli ya Zivu muri Shefeli ya Mvejuru mu Mrwogajyepfo, Ngarambe ya Sengati ya Rwabanda watwaraga Sushefeli ya Rubavu muri Shefeli y’u Bugoyi mu Burengerazuba, Rwigema rwa Sengati ya Rwabanda watwaraga Sushefeli ya Cyanyanza muri Shefeli y’u Budaha mu Burengerazuba.

Hari kandi Rwubusisi bwa Cyigenza watwaraga Sushefeli ya Murambi muri Shefeli y’u Buliza muri Telitwali ya Kigali n’abandi.

No kuri ubu u Rwanda ruracyungukira ku butwari bw’abakomoka kuri Rwakagara kuko umukuru warwo Paul Kagame afite igisekuru kuri uwo mukurambere. Kuko akomoka kuri Rutagambwa rwa Kampayana ka Cyigenza cya Rwakagara.

Rwubusisi ni umwe mu bakomeye bavuka mu nzu ya Rwakagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .