00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Silas Majoro, Umunyarwanda wa mbere wize Kaminuza ‘Ababiligi bagahinda umushyitsi’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 January 2021 saa 10:07
Yasuwe :

Ubu byose byaroroshye, umwana yicara mu ishuri areba epfo iwabo mu rugo! Si ko byahoze, abakurambere barahababariye. Guhera mu 1900 ubwo abamisiyoneri n’abakoloni bageraga mu Rwanda, kwiga byabonaga umugabo bigasiba undi.

  Yigishije Milton Obote wabaye Perezida wa Uganda
  Yashyizwe n’Umwami Mutara mu nama nkuru y’igihugu
  Yapfuye urupfu rw’amarabira

Nta gasozi kabura intwari! Muri ibyo bihe bikomeye aho kwiga amashuri abanza byasaga nk’inzozi ku Banyarwanda, mu 1917 i Gahini muri Kayonza havutse umuhungu akitwa Majoro Silas arenga izo nzitizi zose aba Umunyarwanda wa mbere wize Kaminuza yirwanyeho.

Mu myaka Majoro yavutsemo, mu Rwanda amashuri abanza yari mbarwa n’ahari amenshi yari mu maboko y’abihayimana ba Kiliziya Gatolika. Majoro yavukiye mu muryango w’Abangilikani, byumvikana ko kwiga mu mashuri ya Kiliziya byasaga nk’ibidashoboka.

Ababyeyi bamurwanyeho, ashakisha ishuri, birangira abonye iryo muri Uganda rizwi nka King’s College Budo. Yahize amashuri abanza n’ayisumbuye araharangiza.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, Dr Evariste Karangwa, ni umwe mu bize kuri King’s College Budo, ashishikazwa no kumenya amateka y’Umunyarwanda wa mbere wahize, ari we Majoro.

Dr Karangwa yabwiye IGIHE ko muri iryo shuri Majoro yari umuhanga cyane, by’umwihariko mu ishami ry’Imibare. Majoro yiganye muri iryo shuri na Kabaka II Edward Mutesa waje kuba Umwami wa Buganda.

Yagize ati “Icyo nabonye muri archives z’iryo shuri ryatangiye mu 1906, bafite archives za kera, icyo bamuziho yari umuhanga cyane cyane mu mibare.”

Mu myaka ya 1940 Majoro yari arangije amashuri yisumbuye abanza gukora muri Uganda. Icyo gihe mu Rwanda nta Kaminuza n’imwe yari ihari, yewe nta n’umunyarwanda wari wakayize abenshi barangizaga mu mashuri yisumbuye nabo ari mbarwa.

Majoro yabanje kwigisha muri Uganda mu ishuri ryitwa Mwili College. Muri iryo shuri yigishijemo abarimo Milton Obote waje kuba Perezida wa mbere wa Uganda.

Majoro amaze kwigisha muri iryo shuri, yaje gukomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Makerere, yiga ibijyanye n’uburezi. Yarangije mu 1949.

Kings College Budo ni rimwe mu mashuri yari agezweho muri Buganda mu gihe cy'ubukoloni

Igitabo ’Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’ cya Zephrin Kagiraneza kivuga ko icyo gihe Majoro ari we wari Umunyarwanda wa mbere wize Kaminuza, akaba uwa kabiri mu Rwanda no mu Burundi.

Kigira kiti “Muri Ruanda- Urundi, uwabonye impamyabushobozi ya kaminuza bwa mbere ni umuganwa w’Umurundi witwa Birori Joseph mwene Baranyanka. Mu 1949 mu Rwanda habonetse Umunyarwanda Silas Majoro. Yatsindiye impamyabushobozi y’uburezi muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.”

Majoro arangije muri Kaminuza ya Makerere, yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda gufasha mu iterambere ry’uburezi.

Yanzwe n’Ababiligi, aba inshuti y’Umwami Rudahigwa

Dr Karangwa avuga ko yageze mu Rwanda abakoloni b’Ababiligi bakamwanga cyane kuko yagaragazaga amatwara y’impinduramatwara ngo uburezi bugere kuri bose.

Mu bindi bamwangiraga, ngo ni uko yari uwo muri Angilikani kandi amashuri menshi ari aya Kiliziya, hakiyongeraho ko yari yarize mu Cyongereza mu gihe amashuri yo mu Rwanda yakoreshaga Igifaransa.

Ati “Nyuma yo gusoza amashuri, yasuzuguwe cyane n’ubuyobozi bw’abakoloni kubera idini rye n’amashuri yizemo. Yagiye kwigisha mu ishuri ry’iwabo i Gahini. Umwami Mutara III Rudahigwa yabibonye kare, amushyira mu nama nkuru y’Igihugu, Conseil Supérieur du Pays ariko akomeza kwangwa bikomeye n’abakoloni.”

Bivugwa ko Majoro yari agiye kugirwa Umuyobozi Mukuru w’amashuri yose yo mu Rwanda ariko ubuyobozi bw’abakoloni na Kiliziya Gatolika bakabyitambika kuko yari umuporotestanti.

Dr Karangwa ati “Bashakaga kumugira Umuyobozi Mukuru w’amashuri y’u Rwanda. Ntabwo bamushyizeho ahubwo bashyizeho Kayibanda Grégoire. Baramwangiye ngo nta Gifaransa azi ariko ubwo harimo n’ibindi by’uko ari umuporotesitanti n’ibindi.”

Umwami Mutara III Rudahigwa amaze kumutera imboni, yabaye inshuti ye y’akadasohoka. Dr Karangwa avuga ko Majoro ari we watangiye guhuza umwami Mutara na Kabaka Mutesa II wa Uganda kuko Majoro na Mutesa bari inshuti cyane.

Ati“ Yabaye umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gahini ariyobora neza, akora ibishya byinshi, abakobwa batangira kwiga, Ababiligi baramwikanga ariko Rudahigwa aramukunda kubera amatwara yo gushaka abantu bazana amajyambere mu gihugu, amushyira mu nama nkuru y’Igihugu.”

Inama Nkuru y’Igihugu muri ibyo bihe yakoraga nk’Inteko Ishinga Amategeko, cyangwa se abajyanama b’umwami.

Umusaruro ukomeye w’ubwo buhuza bwa Majoro hagati ya Rudahigwa na Mutesa, ni uruzinduko rw’amateka umwami Mutara III Rudahigwa yagiriye mu bwami bwa Buganda guhera tariki 14 Ukwakira kugeza kuwa 2 Ugushyingo 1956.

Muri urwo ruzinduko, umwanya munini Rudahigwa yawumaze asura amashuri yo muri Buganda harimo na King’s Budo College Majoro yizeho, rikaba ishuri ryamushimishije cyane.

Musenyeri Alexis Birindabagabo wahoze ayobora Diyozezi Angilikani ya Gahini, yabwiye IGIHE ko Majoro yashakaga ko u Rwanda rwihuta mu iterambere vuba.

Ati “Yaravugaga ati Ababiligi ibyo badukorera ntitujya mbere. Ubundi inshuti za mbere za Rudahigwa yari Majoro na Church w’Umwongereza. Ubwo Majoro yashakaga kumuhuza n’Abongereza nibwo bavuze bati umuntu araducitse, mumwohereze ahandi.”

Birindabagabo avuga ko Majoro yari umuntu ugendera ku mahame. Bigaragarira mu banyeshuri yigishije i Gahini, kuko ngo hari interuro yari yaranditse ku gikuta igira iti “Le Patriotisme c’est l’amour de la patrie” (Gukunda Igihugu ni ugukunda aho ukomoka).

Bivugwa ko iyo yabaga agiye mu nama nkuru y’Igihugu i Nyanza, yagendaga mu modoka ye bwite, yitwaye.

Mu myaka ya 1950, amajwi yatangiye kuba menshi mu Rwanda, basaba ko Abanyarwanda bahabwa amahirwe bakajya kwiga Kaminuza mu mahanga cyangwa se hakubakwa Kaminuza mu gihugu.

Ababiligi babanje kwica amatwi ariko bikomeza kuvugwa cyane ndetse binandikwa mu binyamakuru byari biriho icyo gihe. Igitabo ‘Ibitaramo by’amateka y’u Rwanda’ kivuga ko Leta Mbiligi yageze aho ikavuga ko ntawe izarihirira.

Kinyamateka yo muri Gicurasi 1956, ivuga ko u Bubiligi bwatangaje itegeko ribuza abategetsi bo muri Ruanda-Urundi gukora mu isanduku y’igihugu bashaka gufasha ushaka kujya kwiga mu mahanga.

Byaje kumenyekana mu nama nkuru y’Igihugu ari nabwo Rudahigwa yatangizaha ikigega cyamwitiriwe ‘Fond Mutara’, kugira ngo abana b’Abanyarwanda bajye kwiga mu mahanga.

Majoro yapfuye amarabira

Mu ba mbere barihiwe n’icyo Kigega harimo na Majoro washakaga kujya kwihugura i Burayi mu bijyanye n’Ubutegetsi n’Igifaransa dore ko mu byo Ababiligi bamwangiraga ari uko yize mu Cyongereza.

Ubwo yari amazeyo igihe gito, Majoro yafashwe n’uburwayi butunguranye aza kugwa mu maboko y’umuganga wamuvuraga i Bruxelles mu Bubiligi tariki 31 Werurwe 1958.

Dr Karangwa avuga ko urupfu rwe rwajemo amayobera nk’urw’Umwami Mutara III Rudahigwa kuko nta ndwara ikomeye izwi yari arwaye. Bikekwa ko na we yaba yarishwe ku kagambane k’Ababiligi batifuzaga umuntu ujijutse ugaragaza amafuti bakora cyangwa se uharanira ubwigenge n’iterambere nyabyo.

Musenyeri Birindabagabo na Dr Karangwa bahuriza ku kuba Majoro yari umuntu ukunda igihugu, wari unyotewe no guteza imbere uburezi.

Dr Karangwa ati “Yakundaga igihugu cy’u Rwanda mu gihe gito yabayeho.”

Ishuri ribanza rya Gahini Majoro yigishijemo riracyariho ariko inyubako zaryo zaravuguruwe. Ahari hubatse ishuri ry’umwimerere yigishirijemo, ubu hubatse Katederali ya Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani.

Nyuma ya Majoro, abandi Banyarwanda babashije kujya muri Kaminuza mu bihe bya mbere harimo Déogratias Mbandiwimfura wagiye kuminuza mu mategeko ya Kiliziya i Roma guhera mu 1947 kugeza mu 1951 na Musenyeri Alexis Kagame wagiye kwiga mu 1952 yiga Filozofiya.

Majoro (uwa kabiri ibumoso, inyuma) yabaye impirimbanyi y'iterambere ry'uburezi mu Rwanda
Ifoto yafashwe abana bigaga muri King's College Budo mu myaka ya 1933
Kings College Budo ryari ishuri ritavangura ryizemo abanyarwanda benshi mu gihe cy'ubukoloni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .