00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yifuzaga u Rwanda rufite amahoro: Urwibutso Buruga afite kuri mukuru we Musenyeri Alexis Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 December 2020 saa 10:24
Yasuwe :

Imyaka 39 irashize Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana. Ni umunyarwanda wabaye umuhanga udasanzwe, umwanditsi n’umunyamateka ukomeye, wibukirwa ku bitabo byuje ubwenge yanditse bivuga ku mateka y’u Rwanda, Iyobokamana, Filozofiya, iyigandimi n’ibindi.

Yavutse tariki 15 Gicurasi 1912 i Kiyanza mu Buliza (ubu ni mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana), hari ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga. Yatangiye amashuri abanza mu 1925. Mu 1929 yagiye kwiga mu iseminari nto i Kabgayi aharangiza mu 1933, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Alexis Kagame wize ari umuhanga, yahawe ubupadiri mu 1941, abanza gukora mu bwanditsi bw’ikinyamakuru Kinyamateka. Amaze imyaka ibiri ahawe ubupadiri, nibwo yanditse igitabo ‘Inganji Kalinga’. Cyakurikiwe n’ibindi bitabo byinshi n’imyandiko yamenyekanye nk’Indyoheshabirayi, Umuririmbyi wa Nyiribiremwa, Isoko y’Amajyambere, La philosophie Bantu-Rwandaise de l’être” n’ibindi. Yakoze ubushakashatsi ku mivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda, ku mitegekere ya cyami ndetse na nyuma y’ubukoloni n’ibindi.

Kubera ubuhanga bwe budasanzwe, yabaye inshuti ikomeye y’umwami Mutara III Rudahigwa ndetse amwemerera gukusanya ibitekerezo by’Abiru ngo abyandikemo ibitabo.

Uretse kwandika ibitabo, ubuhanga bwe bwatumye aba umwirabura wa mbere ubaye umunyamuryango w’Ikigo cya Institut Royal Colonial Belge. Yabaye mu Nama y’ubuyobozi bwa Rwanda-Urundi kugeza bibonye ubwigenge, anaba mu nteko y’abantu b’impuguke mu nama y’u Burayi, Membre du Groupe des Experts Indépendants auprès du Conseil de l’Europe.

Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda guhera mu 1963, aba umwarimu w’amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati muri Kaminuza i Lubumbashi

Mu mwaka 1980, Alexis Kagame yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare. Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri w’icyubahiro ku ya 4 Nyakanga 1981. Kagame abanyarwanda bari barise Semateka, yitabye Imana azize indwara y’umutima kuwa 2 Ukuboza 1981 mu bitaro by’i Nairobi aho yari yagiye kwivuza. Yapfuye afite imyaka 69.

IGIHE yaganiriye na Buruga Aloys Gonzague, murumuna wa Musenyeri Alexis Kagame mu muryango, umuzi guhera mu myaka ya 1950 kugeza mu 1970 asobanura byinshi ku byo amwibukiraho.

Ni iyihe sano ufitanye na Musenyeri Alexis Kagame

Yari mukuru wanjye. Data yitwaga Ruboya Patrice se yitwa Petero Bitahurwina. Bitahurwina yari uwa Rudasumbwa, Data ari uwa Kayonga, Rudasumbwa na Kayonga ari bene Muganza.

Nk’umuntu wo mu muryango we kandi wamumenye, Musenyeri Kagame yari muntu ki?

Ni mukuru wanjye ariko ntabwo twabanye cyane byo kuvuga ngo nabiratira abandi. Nabonanye na we kabiri gusa (baganira byihariye). Mu buryo muzi, yari umugabo w’umuhanga ukunda umuryango. Data yari se wabo, yageraga igihe akaza kumusura. Nkiri muto namubonaga aza mu rugo kenshi.

Mu nshuro nke mwahuye, ni iki umwibukiraho?

Yari umuntu uri ‘Serieux’, ntabwo yapfaga kuvuga ariko yaraganiraga. Yavugaga amagambo afite impamvu. Yari umuntu ugira ubuntu ariko nabwo bufite impamvu. Ntiyatagaguzaga.

Hari uwavuga ati ibyo ni ubugugu...

Sinzi niba ari ubugugu, ariko se ibitari ubugugu ni ugutagaguza? Ntabwo yatagaguzaga ariko iyo byabaga ngombwa yagiraga ubuntu. No kuvuga yavugaga ibyo yumva bifite umumaro.

Utangira kumubona aza kubasura iwanyu mu rugo byari ryari?

Njye navutse mu 1947, Kagame we yahawe ubupadiri mu 1950 na ba Data bari bariyo, byabereye Astrida itaritwa Butare. Mu 1953 nari mfite imyaka itandatu, nabonye Kagame hano iwacu.

Iyo yazaga byabaga byifasha gute mu rugo?

Yooo! Ni ibirori. Data yari umwarimu ari n’umugatulika, niwe watangije gatulika hakurya aha [Murinja, Nyanza]. Urumva rero kuba Padiri yaje kandi ari umwana we, akaza kwa mwarimu urumva ko byabaga ari ibirori. Yazaga nk’umwana uje iwabo.

Abantu benshi bazi Alexis Kagame nk’umwanditsi, inganzo yayikomoraga he?

Aseka [ubwo ngiye gukeka]. Mu muryango wacu twitwa Abatemura, dukomoka k’uwitwaga Mutemura. Mutemura wa Byuma umwami Cyilima Rujugira yamutumye ngo azamugire i Burundi amwigire icyo Abarundi barusha abanyarwanda n’icyo abanyarwanda barusha Abarundi. Agarutse niwe wazanye ijambo rivuga ngo ‘agahugu umuco akandi uwundi’. Uwo ni sogokuruza wacu.

Undi wari umwe mu bagaba b’ingabo za Rwabugili witwaga Muvubyi wa Mutemura, na we yakuye ibyivugo mu Gisaka. Abanyarwanda ngirango bari bafite ukuntu bivuga kundi ariko bavuga ko ibyivugo ibi by’imyato ngo niwe wabizanye.

Bisobanuye ko niba Mutemura byari bimeze gutyo, Muvubyi bikamera gutyo kandi yavaga inda imwe na Muganza sogokuruza wacu, wenda byaba bifite inkomoko. Hari mukuru wanjye wundi wasize yanditse ibitabo bine […] kwandika mbona biri mu muryango.

Alexis Kagame niwe wa mbere wemerewe kwandika ku bijyanye n’ubwiru, Umwami yamwizeye ate ku buryo amwemerera?

Igitabo cyitwa Inganji Kalinga kivuga ku bami n’abababyaye […] Buriya bushakashatsi burakomeye cyane, ukuntu yagiye amenya na se, na sekuru na sekuruza kugera ku nkomoko nta kwibeshya kurimo, bishobora kuba aribyo byatumye Rudahigwa amugira umucurabwenge.

Alexis Kagame ni umuntu wubashywe ku gihe cy’ubwami no muri Repubulika, yabigenje ate?

Buriya icyo bajyaga gushobora kwari ukumwica. Nta wabashaga kuba yamusuzugura kuko hari aho utabasha gusuzugurwa. Yari umuhanga bidasubirwaho, akenewe. Ntabwo babashaga kubona aho bahera bamusuzugura kandi ari umuhanga, bamukeneyeho bwa bumenyi.

Buruga yavuze ko Musenyeri Alexis Kagame yari umuntu witonda mu mvugo kandi adasesagura

Yari afite umurage w’ibyo bitabo yanditse, nabyo bakeneye. Ahari keretse uwari kumwica, amateka ye akibagiranishwa n’uko yapfuye ariko ariho ahumeka ntaho bajyaga guhera bamusuzugura.

Nyuma yo kuva mu Rwanda mwakomeje kubana mute?

Nakandagiye ku butaka bwa Uganda tariki 10 Ukwakira 1971. Ntabwo twongeye kujya tuvugana.

Inshuro nke mwaganiriye, ibintu wibuka mwaganiriye ni ibiki?

Ubwa mbere hari mu 1967 nari mfite imyaka 20. Yabaga ahantu i Kansi ariko yigisha muri Kaminuza i Butare. Yaransabye ndarara. Twaraganiriye, ambaza data, ambaza ibyo nkora, twavuganye iby’ubuzima bwa buri munsi.

Ubwa kabiri hari mu 1969, nari mvuye i Cyangugu, tubonanye ambaza iyo mvuye, arambwira ati komereza aho ubuzima ni urugamba.

Hari usoma amateka yabona ibigwi bye, akaba yakeka ko kumugeraho byari bigoye…

Sinzi ku bandi ariko njye namugeragaho bitangoye. Yari afite ibiro bye hirya hari umubikira wakoreshaga imashini yandika. We (Kagame) yarabyandikaga n’ikaramu hanyuma akaza kubiha uwo mubikira akabyandika kuri mashini hanyuma bakazabijyana mu icapiro.

Yaguhaga rero umwanya mukaganira, nyuma yaza kubona ko akazi ari kenshi, akakubwira ati ba uretse turaza kuganira, nibyo byatumaga kenshi ndara.

Hakorwa iki ngo uruhare yagize rurusheho guhabwa agaciro uko bikwiriye?

Icya mbere cyakorwa, we wenyine ni ukumuha agaciro akwiriye mbere yo kwita kubyo yakoze kuko mbere ya Kagame nta wari warabashije kwinjira mu mateka y’u Rwanda n’ururimi rwacu. Ukareba n’abagiye babyuririraho ariko uyu munsi ubona n’ubwo babivugaho babisimbuka harimo n’abadatinya kubikerensa ukumva ndetse hariho n’abashaka kubikerensa kubinegura.

Babineguririra iki?

Burya amateka agenda ahinduka cyangwa se agasenyuka, akanubakika. Hari igihe cyariho, havugwa igisa n’inkomoko y’abanyarwanda, ugasanga bavuga ngo nawe afite uruhare rwatumye bavuga ko abatutsi baturutse he, abahutu baturutse he…ugasanga na we bashaka kumushyira muri ako gatebo.Uhereye kuri ibyo gusa akaba yasenya ibyo yanditse byose. Nyamara buri gitekerezo kiragenzurwa ntigisenywa.

Abanyarwanda twari dufite imyumvire yacu ivuga ko abanyarwanda ari bene Kanyarwanda, ese byo ni ukuri? Ni ibyo kugenzurwa. Abavuga ko abanyarwanda baturutse aha [….] ese byo ni ukuri? Nabyo ni ibyo kugenzurwa. Uwakwandika rero akavuga kuri kimwe muri ibyo, ntabwo byasenya umurimo yakoze wose. Ubibonyemo inenge, ntabwo byasenya umurimo yakoze wose. Yari akwiriye ako gaciro ke, hanyuma tukabona kwinjira mubyo yakoze.

Uko ibyakozwe na Alexis Kagame byigishwa, bikoreshwa uyu munsi, bitanga icyizere ko azakomeza kwibukwa mu gihe kiri imbere?

Abafaransa biga umuntu wabo witwa René Descartes. Nta mufaransa ushobora kwiga atamwize. Rero nta munyarwanda uyu munsi wigishwa Kagame kandi nta munyarwanda wakoze ibiruta ibyo yakoze, ngo bamwige, bamwimbike.

Hari abahungu bajya baganira kuri radio, ukumva bari muri ibyo by’inzira z’ubwiru, kandi baba basubira muri ibyo yanditse, bagashaka kubyita ubushakashatsi bwabo bwite, ubu basa nk’aho bamaze kubaka izina ryabo bonyine Kagame hari ahantu bamusunikiye. Niba rero mu mashuri bazasigara bigisha iby’aba bahungu kandi bagurukira ku mababa ya Kagame, simbizi.

Kagame ntabwo yigishwa kandi bamwigisha. Bigisha ibye ariko ntibavuga Kagame, ntibashaka kumuvuga.

Musenyeri Alexis Kagame akwiriye kwibukwa ate?

Hari ubwo intwari ziba izo ku rugamba, izaguye igihugu zikagitsindira abanzi ariko hakwiriye kubaho n’abo twakwita abakurambere bafite ibindi bakoze bifitiye igihugu akamaro.

Tumwise intwari, si ikigwari kuko yarwanye urugamba rw’uko umuco w’u Rwanda utazima, aharanira ko amateka y’u Rwanda atazimira ayashyira mu nyandiko. Navuga ngo yakwibukwa nk’intwari.

Bivugwa ko Musenyeri Kagame atumvikanaga n’abakoloni ndetse bajyaga babanza kugenzura ibyo yandikaga, nibyo?

Icyo numvise kirenze kuri icyo, ni amakuru nabwiwe. Umwami Baudouin w’u Bubiligi yaje gusura u Rwanda mu 1955. Abasenyeri n’abapadiri barabazengurutse (babamwereka) bati uyu ni naka, uyu ni naka….ageze kuri Kagame aramusimbuka. Urumva ko hari hariho utuntu tw’utujyojyane.

Ibyo yandikaga kenshi, ubona ko hari aho asa nk’aho agararagaza cyangwa se bakaba banabikuramo kuko icyo gihe yandikaga asa nk’uri munsi y’ukwaha kwabo bijya mu icapiro rya vicariat i Kabgayi. Ntabwo bakundaga ko ibye byose bisohoka.

Ibitabo bye hari uburyo umuryango we mubigeraho ?

Abanyamuryango ntabwo dufite uko tugera ku bitabo bya Kagame kandi birahari, hari ufite urufunguzo rwabyo utari umunyamuryango. Ntitugize ngo bibe umurage wacu kandi nabwo ubaye wo nta kibazo kirimo.

Hari abana (Kagame) abereye sekuru, abana ba murumuna we. None se ntibakwiriye kugira uko bagera kuri ibyo bitabo? Yakabaye inkunga yo kubasunika mu buzima ariko biri ahantu tutazi, ntituzi ufite urufunguzo rw’aho bikingiraniye.

Mwigeze mugerageza kubisaba se?

Hari mukuru wanjye witabye Imana (2010), yigeze kugerageza kubisaba i Butare sinzi uko byarangiye.

Nk’umuntu mwaganiriye, wabonaga yifuza u Rwanda rumeze gute?

Mu kuri Kagame yari umuntu ukunda umwami, agakunda u Rwanda rufite amahoro ruyobowe n’umwami. Yari inshuti ya Mutara cyane. Umwami yaratanze undi (Mwami) arahunga, ariko we asigara mu Rwanda. Umutima we ntabwo wabonaga unogewe neza nkuko byari bimeze akiri kumwe na Rudahigwa.

Inkuru bijyanye: Tariki 15 Gicurasi: Umunsi umwanditsi n’umunyamateka Mgr Alexis Kagame yaboneyeho izuba

Inganji Karinga ni kimwe mu bitabo bibumbatiye amateka akomeye y'u Rwanda byanditswe na Alexis Kagame
Ni umwe mu banditsi b'abahanga u Rwanda rwagize, ubuhanga bwe ntibushidikanywaho
La divine pastorale ni kimwe mu bitabo byandikanywe ubuhanga bya Alexis Kagame. Yacyanditse mu 1952
Musenyeri Alexis Kagame, yabaye umuhanga udasanzwe, umwanditsi n’umunyamateka u Rwanda rwagize
Buruga yifuza ko amateka ya Musenyeri Alexis Kagame yigishwa mu mashuri nk'umwe mu bagize uruhare runini mu buvanganzo, amateka na Filizofiya by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .