00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RALC yasabye abanyarwanda guha agaciro ‘Indimishami z’Ikinyarwanda’

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 15 May 2019 saa 09:28
Yasuwe :

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco iratangaza ko indimi shami zishamikiye ku Kinyarwanda nk’Ikigoyi, Ikirera n’izindi, zikwiye kwitabwaho kuko ari umutungo w’Igihugu ushobora no kugira akamaro mu rwego rwo gukungahaza Ikinyarwanda.

Muri iyi minsi biragoye kuganira n’umuntu cyane cyane mu bari mu cyiciro cy’abize cyangwa uwabaye mu mahanga mukarangiza atavanzemo ijambo ryo mu rundi rurimi rw’amahanga.

Turabyumva kenshi mu mbwirwaruhame z’abayobozi, inyigisho z’abanyamadini, indirimbo z’abahanzi, mu biganiro ku maradiyo n’ahandi hatandukanye.

Nubwo Abanyarwanda bose bahuriye ku rurimi rumwe ‘Ikinyarwanda’ hari n’izindi ndimi shami zivugwa mu duce dutandukanye nk’Ikigoyi dusanga muri Rubavu n’Ikirera cyo mu bice bya Musanze na Burera.

Hari kandi izindi nk’Igishobyo kivugwa mu gace ka Nyundo muri Rubavu, Uruyaka n’Igisozo n’ubwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco itangaza ko zigenda zikendera ku buryo mu myaka mike iri imbere zizaba zitakivugwa.

Ku rundi ruhande Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Indimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururirimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kubungabunga indimi shami mu rwego rwo kurengera umurage no gucunga umutungo by’u Rwanda.

Nsanzabaganwa yagize ati “Iyo urebye muri rusange inzira twahisemo ni iyo gukoresha indimi nyinshi. Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa n’Icyongereza, n’izindi zishobora kuzaza cyangwa se zimwe muri izi zikarekwa.”

“Ni inzira nziza yagura amarembo y’Igihugu, iha amahirwe Abanyarwanda yo gusabana n’abandi bo hanze no kuvoma ubwenge ariko ni inzira y’amahwa bityo ni ngombwa ko tumeya uko tuyicamo.”

Yakomeje avuga ko magingo aya hari Abanyarwanda batakimenya Ikinyarwanda cy’umwimerere bavuga indimi bazivanga ndetse bamwe bagakeka ko ari ubusirimu.

Ati “Benshi baba bavuga ko babuze amagambo y’Ikinyarwanda. Umwe mu miti yadufasha guhangana n’iryo bura ry’amagambo ni ukuyashaka mu mvugo z’Ikinyarwanda zihariye: iza kera n’iz’Uturere cyangwa kuyahanga.”

Nsanzabaganwa avuga ko aho gutira ijambo mu ndimi z’amahanga, twatira mu ndimi shami zacu.

Ati “ Twaba tugize neza kuvoma ijambo “indiga” mu Kirera; ubundi ni icyuma aho gutira ‘knife’ mu Cyongereza cyangwa ‘couteau’ mu Gifaransa. Tuba dukungahaza ikinyarwanda kandi ari amagambo y’uririmi rwacu ibyo bikaturinda kumiragura indimi z’ahandi mu buryo bworoshye.”

Inteko Nyarwanda ishishikariza Abanyarwanda bose bazi indimi shami nk’Ikigoyi n’Ikirera kuzivuga bashize amanga ariko batibagiwe Ikinyarwanda mbonera duhuriyeho twese.

Nsanzabaganwa ati “Ku mpamvu zijyanye na poritiki mu mateka yacu abantu bagiye batinya cyangwa se bagatinyuka gukoresha indimi shami. Niba umuyobozi akomoka iwanyu ubwo ni umwanya wo gukoresha imvugo cyane igasagamba. Hariya atava imvugo yaho igakendera. Icyo kintu ni ukugikura burundu mu bantu.”

Ibi bijyana no gukangurira abazi izi ndimi shami kuzandikamo inyandiko zitandukanye, kuzihangamo n’ibindi mu rwego rwo gukomeza kuzibungabunga.

Nsanzabaganwa yabwiye IGIHE ko kugeza ubu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite ikigega cy’amagambo ibihumbi 97 akoreshwa mu myuga inyuranye aho kigenda gikurwamo amagambo ashyirwa mu nkoranyamagambo.

Yongeyeho ko kugeza ubu hamaze kwandikwa inkoranyamagambo zivuga ku binyabuzima: umuntu n’ibimera, ivuga ku magambo akoreshwa mu bucamanza n’iy’ubuhinzi n’ubworozi izasohoka mu mwaka utaha.

Ati “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.”

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Indimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururirimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, yasabye abazi indimishami z'ikinyarwanda kuzivuga bashize amanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .