00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi no kongera umubare w’abakivuga: Imirongo migari yitezweho kwagura no gusigasira Ikinyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 February 2021 saa 08:03
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) ritangaza ko kugeza uyu munsi, ku Isi habarurwa indimi kavukire zisaga ibihumbi birindwi mu gihe indimi z’ibihugu zibarirwa mu 143 gusa.

Abahanga mu ndimi n’umuco bagaragaza ko ari amahirwe ataboneka henshi kuba u Rwanda rufite ururimi kavukire ari na rwo rw’Igihugu, ruvugwa n’abarenga 99, 4%.

Andi mahirwe ni ukugira uburezi bunigisha indimi kandi butangwa mu rurimi rw’Igihugu bukajijura rubanda benshi bigafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku rurimi kavukire.

Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.

Indirimbo yubahiriza Igihugu na yo irubona nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda aho igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.

Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Wungirije w’Inteko y’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bashyize gahunda yo gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda.

Yagize ati “Mu kurengera ururimi ni uko turufata nk’ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubwo rero ikintu twita ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ugomba kukirengera kugira ngo igihe cyose urwo rurimi ruzahore ruduhuza.”

  • Abavuga Ikinyarwanda bakwiriye Isi

Ubusanzwe ururimi rwose rugira indimi shami, nk’ikinyarwanda usanga gifite indimi shami zitandukanye zizwi n’izikirimo gukorwaho ubushakashatsi. Abavuga Ikinyarwanda barimo abari imbere mu gihugu, abasigaye inyuma yacyo ubwo abakoroni bakataga imipaka mu myaka ya 1900.

Imibare y’Inteko y’Umuco igaragaza ko ku Isi hose iyo urebye usanga abavuka Ikinyarwanda babarirwa muri miliyoni 30 [harimo miliyoni 12, abo basigaye inyuma y’u Rwanda kubera imipaka ndetse n’abari hirya no hino ku Isi].

Uwiringiyimana yavuze ko kugeza ubu Ikinyarwanda cyamaze kurenga imipaka aho usanga uretse mu Rwanda, hari n’amashuri makuru na za kaminuza zo hanze zigisha Ikinyarwanda.

Ingero zitangwa ni Kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangije isomo ry’ikinyarwanda mu 2019.

Yakomeje agira ati “Hari za kaminuza by’umwihariko izo muri Amerika zigisha Ikinyarwanda. Buriya iyo Umunyarwanda agiye hanze, ajyana Ikinyarwanda n’iyo ahuriyeyo na mugenzi we bafite Ikinyarwanda ni cyo kibahuza. Icyo kintu kirakomeye.”

“N’Abanyarwanda benshi baba mu mahanga, Ikinyarwanda cyaragutse ku buryo bagenda bakigisha n’abandi. Hari abazungu usanga bavuga Ikinyarwanda ukagira ngo bavutse bakivuga, kubera ubushake bwo kukimenya ndetse n’abo Banyarwanda bakigisha.”

Uwiringiyimana avuga ko hari gahunda ikomeye yo gushakira Ikinyarwanda amuga kugira ngo hirindwe ko cyaba uruvangitirane rw’izindi ndimi bityo kizagumane wa mwimerere wacyo.

Yakomeje agira ati “Ikindi hari uko kugikoraho ubushakashatsi kuko uririmi rudakorwaho ubushakashatsi rurapfa. Ikindi mu kugiteza imbere hari n’uburyo dushyize imbere bwo kugishyira mu ikoranabuhanga.”

Kuva muri Gashyantare 2020, Ururimi rw’Ikinyarwanda rwashyizwe mu ndimi zizajya zihindurwa mu zindi hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga rya Internet buzwi nka ‘Google Translate’.

Inteko y’Umuco igaragaza ko ibi na byo byitezweho kongera umubare w’abavuga Ikinyarwanda ku Isi kandi bikazanorohereza abagikoraho ubushakashatsi.

Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo mu kwezi kwa Gicurasi 2000, yashyizeho itariki 21 Gashyantare kuba Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwatangaje ko ibikorwa bijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 18 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Uwiringiyimana Jean Claude yavuze ko Inteko y'Umuco ifite gahunda yo kongera ubushakashatsi ku rurimi rw'Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .