00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bashakanye n’abo barusha imyaka bishimye kurusha ababana n’abo bangana

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 January 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka y’ubukure bishimye kuruta abari mu rushako bangana n’abo babana, ibyo byishimo bakabizanirwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba banyurwa iyo bigeze mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 29 Ukuboza 2023, Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ibi byemejwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya London Metropolitan yo mu Bwongereza, mu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Samantha Banbury.

Aba bashakashatsi babukoreye ku bagore 24 bazwi ku mbuga nkoranyambaga, aho 17 muri bo baba abafite abagabo barusha imyaka y’ubukure.

Bwakozwe hibandwa ku kureba ibintu bitatu birimo ikijyanye n’ibyishimo bagira iyo bari mu mibonano mpuzabitsina, uko bitwara mu marangamutima ndetse n’ibyishimo byabo.

Abo bashakashatsi bavuga ko abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka baba bafite umunezero mwinshi iyo bigeze ku marangamutima, bakanyurwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba birekuye mu gusaba icyo bashaka muri icyo gikorwa, ndetse bakaba banishimye ugereranyije n’abagore bashakanye n’abagabo banganya imyaka y’ubukure.

Bavuga ko ubushakashatsi buje buvuguguza ubwagiye bukorwa buvuga ko abagore bashakana n’abagabo barusha imyaka batagera ku byifuzo byabo ugereranyije n’abashakana n’abo bangana mu myaka y’ubukure.

Gusa bagaragaje ko hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi hakamenyekana umwihariko w’abagore bashakana n’abagabo barusha imyaka, hakagaragazwa ibyiza bakora bidasanzwe ugereranyije n’abagore bashakana n’abo banganya imyaka y’ubukure.

Banakomoje ku kuba bizeye ko ubu bushakashatsi buzaba imbarutso yo guhagurutsa abandi bashakashatsi bagakora ubwibanda ku mibanire y’abantu n’abandi, by’umwihariko no ku bashakana bafite intera nini hagati yabo iyo bigeze ku myaka y’ubukure.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bashakana n'abagabo barusha imyaka y'ubukure baba bishimye mu mibanire yabo ugereranyije n'abashakana n'abo bangana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .