00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bya Noheli ku isonga mu minsi abakundana bashyira iherezo ku mubano wabo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 December 2023 saa 10:06
Yasuwe :

Ibihe byo kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’isoza umwaka, ni ibihe by’ibyishimo n’urukundo gusa byagaragaye ko ari byo bihe abakundana benshi bafatiramo ibyemezo byo guhagarika umubano wabo.

Aha wakwibaza impamvu ishobora kuba ibyihishe inyuma. Hari ibyagaragajwe n’inyigo yakozwe n’urubuga rufasha guhuza abakundana, Fruitz.

Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku isesengura ry’ubutumwa abakundana banyuzaga ku rubuga rwa Facebook, bwerekanye ko mu 2010, umubare munini w’abakundana batandukanye mu byumweu bibiri mbere y’ibihe by’iminsi mikuru. Ariko se kubera iki abantu benshi bafata icyemezo nk’iki muri iki gihe cy’umwaka?

Abahanga ku rubuga rwa Fruitz basobanura ko iminsi mikuru isoza umwaka ishyira igitutu gikomeye ku bakundana, ku buryo ituma benshi bibaza ibibazo bitandukanye ku bakunzi babo bikanatuma basuzuma neza imiterere y’urukundo rwabo.

Muri iyi minsi nibwo abenshi batangira kwibaza niba biteguye koko kugaragariza abakunzi babo imiryango yabo. Akenshi iyo basanze batabyiteguriye biteza ukundi gushidikanya muri bo.

Aha utangira kubona impamvu nyinshi ushobora gushingiraho uhagarika umubano n’umukunzi wawe.

Urubuga Fruitz rwakoze inyigo mu mpera z’umwaka ku rubyiruko 1.000 rwo mu Bubiligi, aho byagaragaye ko babiri muri batatu bavuze ko bahura n’umuhangayiko n’igitutu bikabije mu bihe by’iminsi mikuru iyo bigeze ku kwerekana abakunzi babo mu miryango yabo.

Byagaragaye ko kandi 70% muri bo bahita bafata icyemezo cyo gutandukana n’abo bakundana, kuko bihita bigaragaza ko haba hakiri gushidikanya ku rukundo rwabo, cyangwa icyizere kikiri gito.

Ni yo mpamvu usanga guhura kw’imiryango no gusabana mu minsi mikuru bigira uruhare runini kandi bituma abantu benshi babona igisubizo nyakuri ku kibazo cyo kugira abo bakundana igice cy’umuryango wabo.

Uretse ibyo hari ababa bumva batabonana n’umuryango w’abo bakundana kubera impamvu zitandukanye zirimo kwitinya cyangwa kuba utabishimira by’ukuri.

Hagaragajwe kandi ko muri ibi bihe abakundana batandukana kubera kubura ubushobozi bwo kugurirana impano cyangwa ubwo kujya mu bitaramo n’ibirori binyuranye biba byateguriwe iyi minsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .