00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifatabugizi rya Tinder ryageze ku bihumbi 600 Frw; dore uko rikora

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 December 2023 saa 10:13
Yasuwe :

Muri Nzeri 2023 ni bwo Urubuga ruri mu zikoreshwa cyane n’abashaka abakunzi, Tinder, rwashyizeho uburyo bushya bwiswe Tinder SELECT bwifashishwa n’abihariye ndetse bifite bashaka abakunzi aho bishyura arenga ibihumbi 622 Frw ku kwezi.

Ni uburyo bwashyizweho mu buryo bwo gutandukanya abantu basanzwe bakoresha uru rubuga rimwe bikinira nta gahunda ifatika bafite n’abafite gahunda ya nyayo bashaka abakunzi bya nyabyo.

Tinder SELECT ikimara kujyaho muri Nzeri 2023 abantu bumvise ko kuba ufite ayo mafaranga gusa bihagije ngo uyigure, nyamara si ko bimeze kuko kuri iyi nshuro bisaba kubanza ukabisaba, Tinder yabona ko wujuje ibisabwa ikakwemerera gutanga ako kayabo.

Usaba ni wa wundi wakiriye ubutumwa buvuye kuri Tinder bugaragaza ko yemerewe iryo fatabuguzi, ubundi agahura n’abakire bagenzi be bashaka abakunzi, bitari bya bindi byo gukina.

Usaba akurikiza amabwiriza ya Tinder akakaye arimo kuyishyiraho amafoto byibuze ane amugaragaza neza, inyandiko y’icyo ashaka, niba ari umugore cyangwa umugabo wo kubana na we, inshuti isanzwe cyangwa umuntu wo gusangira mukagirana ibihe byiza, umubano ukarangiriraho.

Ayo mabwiriza kandi arimo kuba ushaka kugura iryo fatabuguzi afite ubwiza bukurura abamureba no kuba ufite umwihariko, ni ukuvuga atari rubanda.

Abahanga mu bijyanye no gushaka abakunzi bagaragaza kwishyura ifatabuguzi ari bwo buryo bwiza bwo kubona abantu bafite gahunda, Tinder ikareka kuba urubuga abantu bishimishirizaho gusa.

Umwe mu bahanga bazobereye ibijyanye no gushaka abakunzi ku ikoranabuhanga, Damona Hoffman ati “Ni uburyo bwiza bwo gutandukanya ababa bafite gahunda zifatika n’ababa baraho bashaka kwishimisha gusa. Ntabwo uzishyura 500$ bya buri kwezi uje mu mikino gusa.”

Tinder SELECT ni uburyo bwa kane buje busaba kwishyura bukurikira Tinder Plus, Tinder Gold na Tinder Platinum, aho igiciro cy’ubwo bwose kiri hagati ya 4,99$ (arenga 6000 Frw) na 11,99$ (arenga ibihumbi 14 Frw).

Kugeza muri Nzeri 2023 Tinder yari ifite abayikoresha bangana na miliyoni 75 aho abagera kuri 75% ari abagabo 25% bakaba abagore, 60% bakaba munsi y’imyaka 35.

Kuba ufite ibihumbi 622 Frw ntibihagije gusa ngo ugure Tinder SELECT, uburyo bushya bwo gushakira abakunzi ku ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .