00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zituma abagabo bajya ku gitutu cyo kuba umugore yinjiza byinshi mu rugo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 January 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Urebye mu bantu muziranye, ushobora gusangamo umukobwa mwiza w’umunyamico myiza ariko watinze kubona umugabo, kubera ko afite amafaranga cyangwa imitungo myinshi gusa.

Mu muco w’Abanyarwanda n’ahandi mu bihugu bya Afurika, biragoye kubona umugabo wisukiriye umugore umurusha amafaranga, akajya kubana nawe. N’uwabikoze yitwa umwihanduzacumu.

Muri kamere, abagabo benshi bakunda ko aribo bahora hejuru ku buryo hari n’ababa barabanye neza, ariko umugore yagira amahirwe atuma yinjiza byinshi mu rugo, ibibazo bigatangira ubwo.

Mu biganiro byatangiwe mu mugoroba w’umuryango wiswe ‘Kigali Family Night’ utegurwa n’inzobere mu mibanire Hategekimana Sugira Hubert, hagarutswe ku mpamvu zituma hari abagabo batishimira ko abagore binjiza byinshi kubarusha.

Uyu mugoroba uba buri kwezi, kuri iyi nshuro haganiriwe ku bijyanye n’umutungo mu muryango. Abawitabiriye biganjemo abashakanye, baganirijwe ku buryo bwiza bwo gucunga ibyo batunze no kubibanamo neza.

Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane ni uko usanga benshi bajya gushakana batabanje kuganira byimbitse ku ngingo y’umutungo, ariyo nayo mpamvu ishobora gutera gatanya.

Muri ibi biganiro kandi hagarutswe ku ngingo y’uburyo kuba umugore yinjiza amafaranga menshi cyangwa afite imitungo myinshi kurusha umugabo bishobora guteza ibibazo.

Umwe mu batanze ibiganiro w’inzobere mu bukungu, Prof. Alfred Bizoza, yavuze ko umugabo ugira ubwoba bw’uko umugore yamurushije amafaranga biterwa n’uburyo yamwitwayeho mu gihe yayamurushaga.

Ati “Ikibazo cyose kijyanye n’amafaranga 80% ibisobanuro biri mu myitwarire naho 20% ni yo ijyanye n’ubumenyi.”

“Ntabwo ikibazo ari umugore ufite amafaranga menshi ahubwo kiri mu buryo yamufashe nawe afite menshi. Niba ndi umugabo uyu munsi umugore akaba afite amafaranga menshi, nzagira ubwoba bitewe n’ibyo namukoreye mu gihe nayamurushaga.”

Karangwa Olivier, usanzwe akora ibikorwa byo kubungabunga umuryango, yavuze ko amafaranga atariyo ahindura umuntu ahubwo ko asembura imico yari imurimo.

Ati “Amafaranga si yo ahindura umuntu ahubwo asembura ikintu kikurimo, ibintu by’uburinganire usanga hari abatarabyumva neza kuko si ukuvuga ngo ni inde uruta undi cyangwa ngo ni uko bakora bimwe.”

“Nk’uvuga ngo umugore andushije amafaranga byaba ari ikibazo ni bya bindi byo kumva ngo ni inde uruta undi, ntawe uruta undi. Hari uwumva ngo niba umugore agize amafaranga ni we ugiye kuyobora urugo.”

Karangwa Carine uzobereye mu mibanire, yavuze ko hari ubwo umuntu abona amafaranga, bigahuza n’ibikomere yakuriyemo bigahindura imico.

Ati “ Ushobora gusanga iyo myitwarire haba harimo ibintu by’ibikomere, uko wakuze wenda wavuye ahantu ubabaye ugifite ibikomere, nimba Imana iba yarahuje abantu babiri muba mugomba kubiganiraho.”

Ku ruhande rwa Hategekimana Sugira Hubert, we yavuze ko nta mugabo wakagize ubwoba kuko umugore we abonye amafaranga, ahubwo bakwiye kwita ku buryo babanye na mbere yo kuyabona.

Ati “Amafaranga ntabwo yakagombye gutuma hari uburyo ubona umuntu by’umwihariko uwo mubana mu rugo kuko muri ikipe, iyo mutsinze mutsindira hamwe cyangwa mugatsindirwa hamwe.”

“Iyo amafaranga ajemo akagira ikibazo ateza si yo yabiteye ahubwo aba aje kugaragaza ikibazo cyari gihari. Niba uri umugabo ukaba utinya ko umugore wawe agukandagira cyangwa agusuzugura nagira amafaranga, urabizi ko n’ubu agusuzugura urabizi ko nta gaciro aguha. Urabizi neza ko uretse amafaranga umurusha nta kindi ufite.”

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko umutungo ari ikintu gikomeye mu muryango bityo gikwiye guhabwa umwanya ukomeye w’ibiganiro ndetse hakarebwa ushoboye kuri iyi ngingo mu bumenyi akaba ariwe wacunga umutungo w’urugo.

Umuryango wa Hategekimana Hubert Sugira hamwe n'uwa Prof Bizoza Alfred bose bakora ibikorwa byo kwita ku muryango n'imibanire
Uyu mugoroba witabiriwe n'abiganjemo abakundana
Muzogeye Plaisir ni umwe mu bitabiriye Kigali Family Night
Uyu mugoroba washyiriweho kujya haganirizwa abagize imiryango mu kwimakaza imibanire myiza
Umuryango wa Nshimiyimana Jean Marie na Niyonsenga Louise washimiye Kigali Family Night yatumye bongera kugira ubumwe mu rugo rwabo nyuma y'ibibazo bari bafitanye
Umuryango wa Karangwa Olivier na Karangwa Carine wavuze ko bajya gushakana batari baraganiriye ku ngingo y'umutungo gusa ko nyuma baje kwicara babishyira ku murongo
Umuhanga mu mibanire Hategekimana Hubert Sugira yavuze ko ntawe ukwiye gutinya ko undi yinjije byinshi mu rugo kuko baba bakorera hamwe nk'umuryango
Imiryango yitabiriye iki gikorwa yasabwe kujya iganira ku ngingo y'umutungo
Karangwa Olivier yavuze ko amafaranga adahindura umuntu ahubwo agaragaza imico asanzwe yifitemo
Imiryango yishimira ko ibi biganiro kuko ibikuramo inama zibafasha gukomeza kubana neza
Abatanze ibiganiro muri Kigali Family Night, bagaragaje ko umutungo ari kimwe mu by'ibanze abagiye kubaka umuryango bakwiye kuganiraho

Amafoto: Claude Kasiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .