00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Nishimwe Naomi agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 February 2024 saa 10:31
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfaye ukomoka muri Ethiopie, umwaka wa 2024 uzasiga bakoze ubukwe basezerane kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka ibiri bakundana.

Miss Nishimwe Naomie yemereye Radio Rwanda ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Ukuboza 2024.

Ati “Hari ibyo ntashobora kuvugira aha, turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024, ibindi bazabimenya vuba, iyo tariki nzayibamenyesha pe!.”

Miss Nishimwe Naomie agiye gukora ubukwe na Michael Tesfaye nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2024.

Icyo gihe Nishimwe Naomie w’imyaka 25 yavuze ko afite amatsiko menshi y’ubuzima bwose busigaye azabanamo na Michael Tesfaye.

Avuga ko bimwe mu byo yakundiye Micheal Tesfaye w’imyaka 29 birimo kuba ari umusore ugira gahunda n’ikinyabupfura, wiyoroshya, ukunda Imana nawe akamukunda.

Ati “Ni umuhungu ugira gahunda n’ikinyabupfura, ucisha make kandi wiyoroshya, utameze nk’abandi bose ubwo ni mu maso yanjye, ukunda Imana , unkunda nanjye nkamukunda cyane, ni byinshi navuga ariko ni ibyo.”

Nishimwe n’umukunzi we bari gutegura umushinga wo gushyiraho urubuga (Application) ruzafasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bagahura n’abaganga bakavurwa mu buryo budahenze.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi.

Miss Naomie na Michael Tesfay bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka ibiri bamaze mu munyenga w'urukundo
Nyuma yo gutangira umwaka yambikwa impeta y'urukundo, Miss Nishimwe Naomie yemeje ko 2024 ari umwaka uzasiga akoze ubukwe na Micheal Tesfaye
Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bafitanye umushinga wo gukora urubuga ruhuza abafite ibibazo byo mu mutwe bakabonana n'abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .