00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muvara Ronald wa REG VC yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka irindwi (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 January 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Muvara Ronald ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore nyuma y’imyaka irindwi bamaze mu munyenga w’urukundo.

Ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo Muvara yambitse impeta ya "Fiançailles", Umuhoza nk’ikimenyetso cyo kumusaba kuzamubera umugore.

Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.

Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.

Umuhoza yatunguwe na Muvara ubwo yamusabaga kuzamubera umugore
Akanyamuneza kari kose kuri Umuhoza nyuma yo gusabwa na Muvara kuzamubera umugore
Muvara na Umuhoza bamaze imyaka irindwi mu munyenga w'urukundo
Muvara na Umuhoza biganye mu mashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .