00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’urukundo rwa Kimenyi na Muyango bagiye kurushinga (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 January 2024 saa 09:43
Yasuwe :

Mu 2019 ni bwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d’Or. Byari nyuma y’igihe kinini iby’urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru bakaba ibamba babibajijweho.

Ubwo iby’uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye ihita, bereka abarutegaga iminsi ko ‘urwabo ruruta byose!’

Iby’urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.

Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.

Aka bya bindi Knowless yaririmbye agira ati ‘Byarakomeye!’ Benshi batangira kubona ko inkweto yamaze kubona iyayo.

Icyo gihe uyu mugabo yagize ati “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.”

Imvano y’urukundo rw’aba bombi…

Muyango yigeze kubwira IGIHE ko bwa mbere amenya Kimenyi hari muri Mata 2019. Ngo muri iyo minsi ajya kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC [Kimenyi yakinagano] ngo yirebere n’amaso uwo musore wavugwaga cyane.

Nyuma batangiye kujya bavugana kuri telefone bisanzwe nk’inshuti ariko nta rukundo rurimo. Uko bagiye baba inshuti baje kujya bahamagarana bakibukiranya gusenga Saa Cyenda z’ijoro, ari na cyo ahanini cyabahuje cyane.

Muyango ati ”Simvuga uwahamagaye undi bwa mbere, gusa twavuganaga ibintu bisanzwe, twakundaga kuvugana Saa Cyenda z’ijoro tugiye gusenga, hagati mu munsi twavuganaga gake ariko akaba azi ko izo saha tubyuka tugasenga buri munsi, tuba inshuti zisanzwe tutarabonana.”

“Twari inshuti nta kindi cyari kibyihishe inyuma, duhura bwa mbere yanyuzeho ahantu nari mu birori by’isabukuru aje kundamutsa ntiyanahamara umunota n’umwe.”

Muyango yavuze ko yashidutse bakundana ariko atibuka uko byagenze, baza kwinjira mu rukundo bya nyabyo muri Kamena hafi Nyakanga 2019.

Ati “Yari yaratandukanye n’umukunzi we kandi nanjye hari hashize amezi arenga atatu ntandukanye n’umusore twakundanaga.”

Urukundo rw’aba bombi rwageze aho rurenga ubucuti n’umubano usanzwe, kuva mu 2020 biyemeza kubana mu nzu imwe.

Ibihe by’umunezero mu rukundo rwa Kimenyi na Muyango

Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

Tariki 16 Ukuboza 2023, Muyango yakoze ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower] yahuriyemo n’abakobwa n’abagore b’inshuti ze barimo DJ Brianne , Ingabire Habibah n’abandi.

Muri ibi birori, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya umunsi ukomeye, ndagukunda, umunsi mwiza.”

Aba bombi baheruka gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024. Kimenyi Yves yaherekejwe n’abarimo mushiki we, umubyeyi we, inshuti n’abo bakinana muri AS Kigali.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves ubwo binjiraga mu cyumba basezeraniyemo bahawe impundu n’ababyeyi babaherekeje bari buzuye umunezero.

Aba bombi bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo, baritegura kurushinga kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024.

Kimenyi na Muyango bagiye gukora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu
Kimenyi na Muyango bamaze igihe mu buryohe bw'urukundo
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo ndetse bishimira kurwerekana aho bari hose
Ubwo Kimenyi Yves yahamyaga isezerano ryo kubana akaramata na Muyango imbere y'amategeko
Ubwo Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine basezeranaga imbere y'amategeko ku wa Kane, tariki 4 Mutarama
Ku mugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2023, Muyango yakoze ibirori byo gusezera ku rungano
Aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse banafitanye umwana w'umuhungu
Kimenyi na Muyango bamenyanye mu 2019
Aba bombi bakunze kuba bari kumwe umunsi ku wundi
Muyango na Kimenyi bamaze iminsi basangira akabisi n'agahiye
Byatangiye bavugana bisanzwe nyuma bihinduka urukundo
Kimenyi akunda gutungura Muyango ku isabukuru ye y'amavuko
Mu 2021, Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakorewe ibirori bya ‘Baby shower’ n'inshuti zabo
Mu myaka itanu bamaranye ntabwo urukundo rwabo rwigeze ruzamo agatotsi
Muri birori byo gusezera ku rungano biheruka kuba, Muyango yasomye ubutumwa busize umunyu yohererejwe na Kimenyi Yves
Muri Nyakanga 2021 ni bwo Muyango yagaragaje ko akuriwe
Muri Werurwe 2021, Kimenyi yambitse impeta y'urukundo Muyango
Muyango Claudine aheruka kurahirira ko yemeye kuba umugore wa Kimenyi imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda
Muyango na Kimenyi bamaze igihe bakundana urutari urumamo
Muyango na Kimenyi bafitanye umwana w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis
Muyango na Kimenyi barakujije
Muyango yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019
Muyango ni umwe mu bakobwa b'ibizungerezi bitabiriye Miss Rwanda
Muyango yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano rwe byitabiriwe na benshi mu nshuti ze
Muyango yari afite akanyamuneza ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ku rungano
"Ubwo nakubonaga umutima wanjye wabonye ubuturo...", aya ni yo magambo Kimenyi yabwiye Muyango ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo
Urugendorw'imyaka itanu rw'aba bombi rugiye kuvamo umusasuro wo kurushinga bakabana akaramata
Ubwo umwana wabo, Kimenyi Miguel Yannis yari akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .