00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 20 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 20 June 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Tariki 20 Kamena ni umunsi wa 171 mu igize umwaka, hasigaye 194 ukagera ku musozo.
Uyu munsi ni bwo hatangira igihe cy’ubushyuhe bwinshi mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi (summer solstice in thenorthern hemisphere) n’intangiriro y’ibihe by’ubukonje mu gice cy’Amajyepfo y’Isi (Winter solstice in the southern hemisphere).
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1837: Umwamikazi Victoria yimye ingoma y’Ubwami y’Abongereza.
1840: Samuel Morse yabonye icyemezo cy’uko ariwe wakoze Telegraph.
1862: Barbu (...)

Tariki 20 Kamena ni umunsi wa 171 mu igize umwaka, hasigaye 194 ukagera ku musozo.

Uyu munsi ni bwo hatangira igihe cy’ubushyuhe bwinshi mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi (summer solstice in thenorthern hemisphere) n’intangiriro y’ibihe by’ubukonje mu gice cy’Amajyepfo y’Isi (Winter solstice in the southern hemisphere).

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1837: Umwamikazi Victoria yimye ingoma y’Ubwami y’Abongereza.

1840: Samuel Morse yabonye icyemezo cy’uko ariwe wakoze Telegraph.

1862: Barbu Catargiu wari Minisitiri w’Intebe wa Romania yarishwe.

1863: Mu Ntambara ya Gisivili muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Virginia y’Uburengerazuba yatangaje ko yemeye kuba iya 35 ku rutonde rwa Leta zigize iki gihugu.

1877: Alexander Graham Bell bwa mbere mu Isi, yatangije ubucuruzi bwa serivisi za telefoni yatangiriye ahitwa Hamilton, Ontario muri Canada.

1960: Ibihugu bya Mali na Sénégal byatangaje ukwigenga kwabyo, dore ko byombi byari byarakolonijwe n’Abafaransa.

1963: Hafunguwe umurongo w’itumanaho udasanzwe uzwi ku izina rya telefoni itukura (red telephone) hagati y’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Uyu murongo w’itumanaho wahimbwe na Kompanyi ikora ibijyanye n’Itumanaho yitwa Harris Corporation, muri uyu mwaka kandi ni bwo Amerika yatangiye gukurikirana ibikorwa bya missile ikoresheje Cuba dore ko muri ibi bihe hari intambara yiswe iy’ubutita hagati y’ibihugu bya URSS na USA.

1990: Havumbuwe ibuye riturutse ku wundi mubumbe rizwi nka Eureka (Asteroid Eureka).

1991: Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yafashe umwanzuro wo kwimurira Umurwa Mukuru w’iki gihugu ukava ahitwa Bonn ukagarurwa Berlin.

2003: Hashinzwe WikiMedia Foundation, ishingirwa mu Mujyi wa St. Petersburg na Florida.

Wikimedia Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukora ibikorwa byinshi bikorerwa ku murongo wa internet birimo imishinga ya Wikipedia, Wiktionary, Wikiquote, Wikibooks, Wikisource, Wikimedia Commons, Wikispecies, Wikinews, Wikiversity, Wikimedia Incubator na Meta-Wiki.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1950: Nouri Al-Maliki, Minisitiri w’Intebe wa Iraq.

1970: Moulay Rachid, Igikomangoma cya Maroc.

1976: Juliano Haus Belletti, Umutoza wungirije wa Cruzeiro. Uyu Munya-Brésil yabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago, yari myugariro uca ku ruhande rw’iburyo.

1985: Souleymane Mamam, ukomoka muri Togo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

840: Louis the Pious, wabaye Umwami w’Abami w’Ubwami bwa Roma.

1176: Mikhail of Vladimir, Igikomangoma cyo mu Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .