Tariki 30 Gicurasi ni umunsi wa 150 mu igize umwaka, hasigaye 215 ukagera ku musozo.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1631: Ishyirwa ahagaragara ry’ikinyamakuru cya mbere mu Bufaransa ’’La Gazette’’.
1806: Andrew Jackson yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1829, yishe umugabo wari washinje umugore we ubuharike.
1814: Ubwo umwami w’u Bufaransa, Napoléon I Bonaparte yajyanwaga ku Kirwa cya Elbe.
1966: Ubwo Amerika yoherezaga icyogajuru cya mbere cyitwa “Surveyor 1” ku kwezi.
1972: Igitero cyahitanye abantu 26 hagakomereka abarenga 100 ku kibuga cy’indege cya Lod (Israel).
1990: Abantu 135 bishwe n’umutingito muri Peru
1998: Umutingito ufite igipimo cya 6,6 wibasiye Amajyaruguru ya Afghanistan uhitana abagera ku 5000.
2002: Nyuma y’iminsi 272 hagabwe ibitero ku wa 11 Nzeri kuri World Trade Center, ibikorwa byo gusukura no gusubiza ibintu mu buryo muri New York City byarasojwe
Ibitabo byasohotse
1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu
1965: A Pillar Of Iron cya aylor Caldwell
1999: The Century cya Peter Jennings, Todd Brewster
2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen
1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten cya Robert Fulghum
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1800: Cardinal w’Umufaransa Rouen.
1887: Alexandre Archipenko, umunyabugeni w’Umunyamerika ukomoka mu Busuwisi.
1896: Howard Hawks, Umunyamerika wakoraga filime.
1778: Voltaire, umuhanga mu by’Imitekerereze (philosophe) w’Umufaransa.
1936: Keir Dullea, Umunyamerika wamamaye mu gukina filime.
Abatabarutse kuri iyi tariki
1832: James Mackintoch, Umwongereza wabaye umuganga, umunyamakuru, umucamanza n’umunyapolitiki.
1960: Boris Pasternak, umwanditsi w’Umurusiya wanditse igitabo cyitwa Docteur Jivago.
1961: Rafael Leónidas Trujillo Molina, umunyagitugu wayoboraga République Dominicaine kuva mu 1930 kugeza 1961.
1975: Michel Simon, Umusuwisi wakinaga filime.
2006: Shohei Imamura, Umuyapani wakoraga filime.
2008: Auguste Legros, Umunyapolitiki wakomokaga ku Kirwa cya Reunion.
1994: Ezra Taft Benson, Minisitiri w’Ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umuyobozi wa Mormon Church yapfuye ku myaka 94.
TANGA IGITEKEREZO