00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: ANC yatsinzwe mu kirego cyibasira ishyaka rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 March 2024 saa 11:50
Yasuwe :

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, ANC ryatsinzwe ikirego ryari ryaratanze rishinja ishyaka rishya rya Jacob Zuma kuba ritubahirije amategeko.

Ni ikirego cyari kigamije gusaba urukiko rushinzwe amatora, guhagarika ishyaka rishya uMkhonto we Sizwe (MK), kugira ngo ritazitabira amatora rusange azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

ANC yari ifite impungenge ko iri shyaka rishya rishobora kuyikoma mu nkokora dore ko Zuma yahoze mu barwanashyaka b’imbere ba ANC.

ANC kandi yatanze ikindi kirego ishinja MK ubujura bw’umutungo mu by’ubwenge ku birango byaryo.

Bivugwa ko ishyaka MK niriramuka ryitabiriye amatora, bizagabanya amajwi ANC yashoboraga kubona ku kigero cya 50%.

uMkhonto we Sizwe ni ishyaka rishya rirangajwe imbere na Zuma wayoboye Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .