Abarwanashyaka ba CNL bigumuye kuri Rwasa guhera mu 2023 baherutse gutora Nestor Girukwishaka nk’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka. Ni igikorwa cyabereye mu Nteko Rusange yabereye i Ngozi tariki ya 10 Werurwe 2024.
Iri tora ryabaye nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Martin Niteretse yangiye Rwasa gukoranya Inteko Rusange yari igamije gukemura amakimbirane ari hagati mu ishyaka.
Mu kiganiro na Urugendo News, Rwasa yatangaje ko atatunguwe no kwambura CNL kuko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Revelien Ndikuriyo, yari yaramuburiye mbere ko nadakorana n’ubutegetsi, azabihomberamo.
Yagize ati “Ibiriho uyu munsi, uyoboye CNDD-FDD yarabivuze, ko nsabwa kuba inshuti ya CNDD-FDD cyangwa nkinjiramo, niba duharanira bimwe, ngo bitaba ibyo ibizaba nzabibona. Bisobanura ko nta wundi usabwa kugira uruhare muri politiki, keretse CNDD-FDD. Iyo ni gahunda bafite kuva na kera.”
Rwasa yabajijwe niba ashobora kuganira na Girukwishaka wamusimbuye, asubiza ko bidashoboka kuko uyu Muyobozi mushya wa CNL akoreshwa n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Ati “Twebwe twashinze urubanza mu rukiko rubishinzwe. Kandi twibaza ko niba ubucamanza bwigenga koko, ni ho tuzabibonera. Kuko Inteko Rusange ya CNL itumwaho n’Umukuru w’ishyaka. Niba ari Minisitiri wayitumyeho, niba ari nde, hishwe amategeko y’igihugu, hishwe amategeko y’ishyaka.”
Yasobanuye ko natsinda urubanza, azitabira amatora yo mu 2025 ahagarariye CNL, kandi ko natsindwa, azashaka ubundi buryo ayitabira. Ati “Icyo twemerera Abarundi ni uko, uko bizagenda kose tuzaba turi muri ayo matora.”
CNL iri mu mashyaka yemerewe gukorera mu Burundi kuva muri Gashyantare 2020. Ikomoka kuri FNL Amizero y’Abarundi na yo yashinzwe na Rwasa muri Nzeri 2018.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!