00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye batanu ba Wazalendo bishwe na M23 bashyinguwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2024 saa 03:18
Yasuwe :

Colonel Nsabimana Augustin uri mu bashinze umutwe witwaje intwaro wa UFPC (Union des Forces Patriotiques du Congo), Colonel Maombe Emmanuel n’abandi bofisiye bane baherutse gupfira mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe wa M23 bashyinguwe kuri uyu 26 Werurwe 2024.

UFPC yashinzwe muri Nzeri 2023. Ni umutwe uterwa inkunga na sosiyete sivili ikorera muri teritwari ya Nyiragongo, ugamije kurwanya M23 nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wawo, Muhabura Nicolas.

Tariki ya 23 Werurwe 2024, abarwanyi ba UFPC, ingabo za RDC, zibifashijwemo n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bagabye igitero ku birindiro bya M23 bya Kibumba no mu nkengero.

Ku ruhande rwa UFPC, abarwanyi bayo bagiye imbere ku rugamba muri Kibumba, bagerageza guhangana na M23 ariko yabarushije imbaraga, yicamo bamwe muri bo, barimo umuyobozi wabo, Colonel Nsabimana.

Mu muhango wo kubashyingurwa wabaye kuri uyu wa 26 Werurwe, ‘Général’ Mbokani Kimanuka Grace, yatangaje ko nubwo ba komanda babo bishwe, bazakomeza kurwana kugeza ubwo M23 izava mu bice yafashe.

Gen Kimanuka yagize ati “Tuzarwanira igihugu cyacu kugeza ku iherezo. Ntabwo tuzemera ko Congo ifatwa n’igice gito, habe na metero imwe. Gupfa birasanzwe. Twemeye ko amaraso yacu amenekera igihugu cyacu.”

UFPC na yo ivuga ko igize ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo yifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo na M23. Muri Nzeri 2023 yatangiranye n’abarwanyi bagera ku 100, kandi bari bafite ibikoresho bahawe na Leta birimo intwaro n’impuzankano.

Abofisiye batanu ni bo bashyinguwe hano
Bashyinguwe hafi y'inkambi y'abimuwe n'imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .