00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za SADC zigiye kuva muri Mozambique kubera ubukene

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 March 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Ubukungu wo muri Afurika y’Amajyepfo, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado, SAMIM, zizava muri iki gihugu muri Kamena 2024 kubera ikibazo cyo kubura ingengo y’imari.

Macamo yabitangarije itangazamakuru nyuma y’ibiganiro Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yagiranye na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema uyoboye SADC.

Yagize ati “SAMIM ifite ibibazo by’ubukene. Natwe tugomba kwita ku ngabo zacu rero ntitwabasha kwishyura ingabo za SAMIM. Ibihugu byacu ntabwo byashoboye gutanga imisanzu ihagije.”

Ingabo za SADC zageze muri Mozambique hagati mu 2021, ariko mu 2023 ubutumwa bwazo bwaravuguruwe buhabwa kugeza muri Nyakanga 2024.

Macamo yatangaje ko uretse n’ibibazo by’ingengo y’imari nke, SADC yahisemo gushyira imbaraga mu butumwa bw’ingabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko SADC yumva muri Mozambique umutekano waragarutse ku buryo hatagikeneye imbaraga za gisirikare nko mu Burasirazuba bwa RDC, ahabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro yica abaturage kandi igahanganira amabuye y’agaciro.

Ati “Afurika ifite ibibazo byinshi kandi SADC ubu iri gukora ubutumwa bwo kugarura amahoro bubiri, muri RDC no muri Mozambique. Rero SADC yatekereje ko ibindi bihugu biramutse bikomeje kudushyigikira biduha ibikoresho harimo n’intwaro dushobora guhangana n’abaterabwoba.”

Ingabo za SADC zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n’ibyihebe kuva mu 2017.

Mu gihe zaba zihavuye zizasigayo ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Ingabo za SADC zigiye kuva muri Mozambique bitarenze Kamena 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .