00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC ’yabeshye’ ko nta makuru ifite kuri FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabeshye ko nta makuru ifite ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana n’ingabo zayo zizwi nka FARDC.

Raporo zitandukanye zirimo iy’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo muri RDC zigaragaza ko abofisiye ba FARDC bamaze igihe bifatanya na FDLR mu kurwanya umutwe wa M23.

Nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2023, Umugaba Mukuru wa FARDC, Christian Tshiwewe yoherereje abasirikare bose ubutumwa, ababuza guhagarika ubufatanye na FDLR.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR bwakomeje, na nyuma y’aho iri huriro rirashe ibisasu mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022. Yagaragaje ko rishobora kongera guhungabanya umutekano warwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Werurwe 2024, yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo budafite amakuru kuri FDLR, bityo ngo “uwaba ayafite”, yayabuha kugira ngo bayirandure.

Lutundula yagize ati “Hashize umwaka mu izina rya Perezida na guverinoma, mbwiye Loni, Ubumwe bwa Afurika ko Congo isaba umuryango wose, buri gihugu cyaba gifite amakuru kuri FDLR ko cyaberekana aho bari, hanyuma kikadufasha kurandura iyo FDLR. Ntabwo ari ibinyoma. Ariko ntabwo baduhaye igisubizo.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe FDLR ivugwa, bakeneye kumenya abayigize n’aho baherereye, hakabaho igikorwa cyo kubacyura mu Rwanda kuko ngo ari Abanyarwanda.

Yagarutse ku bikorwa bihuriweho bya FARDC n’ingabo z’u Burundi byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara na FOREBU mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahamya ko bishingiye ku itangazo rya Nairobi.

Gusa ntabwo yasobanuye impamvu Leta ya RDC yangiye u Rwanda kohereza abasirikare mu gihugu cyabo kugira ngo basenye umutwe wa FDLR umaranye igihe kinini umugambi wo kuruhungabanya, nyamara yemera ko byari mu myanzuro ikubiye mu itangazo rya Nairobi.

Yagize ati “Itangazo rya Nairobi ryo muri Mata, u Rwanda na rwo rwararisinye. Kohereza ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ntabwo kwari kugambiriye M23 gusa, ahubwo kwari kunagamije kurandura FDLR. Ni ho ikibazo kiri.”

I Luanda muri Angola haherutse kuba inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza RDC. Icyo gihe Lutundula na bagenzi be basezeranyije umuhuza ko mu yindi nama izaba muri Mata 2024, bazerekana ibikorwa bigize gahunda yabo yo gusenya FDLR.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Lutundula yavuze ko hari abarwanyi ba FDLR “bacurirwa i Kigali”.

Lutundula yatangaje ko nta makuru Leta ya RDC ifite kuri FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .