00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yaba ashaka gufunga Kabila?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 April 2024 saa 10:56
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, ashobora kuba ashaka gufunga Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi, mu gihe yaba amaze kumushyira ku rutonde rw’abagambanyi b’igihugu.

Aba banyapolitiki bombi bigeze kuba inshuti z’akadasohoka bigaragarira buri wese ukurikira ibibera muri RDC, kuko bahererekanyije ubutegetsi mu 2019, bemera gusaranganya imyanya muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko; binyuze mu mahuriro ya CACH na FCC.

Nyuma y’igitutu cyavuye ahanini mu bagize ishyaka UDPS riri ku butegetsi cyari gishingiye ku bwiganze bw’abagize FCC ya Kabila mu nzego zifata ibyemezo, mu 2020 Tshisekedi yasheshe amasezerano aya mahuriro yombi yagiranye muri Werurwe 2019, ashyiraho irishya rimushyugikiye yise ‘Union Sacrée’.

Nubwo Kabila ari Senateri uhoraho nk’uwayoboye iki gihugu, agatanga ubutegetsi mu mahoro, ntiyongeye kugaragara mu buzima bwa politiki, nta n’icyerekeye cya politiki yigeze avugaho, ahubwo yakunze kwibera mu rugo rwe ahitwa Kingakati, afata n’icyemezo cyo kujya kwiga muri Afurika y’Epfo.

Leta ya Tshisekedi yagiye ku gitutu ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bongeraga kwegura intwaro mu mpera za 2021. Nyuma y’amezi make, bafashe igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bahereye ku mujyi wa Bunagana.

Tshisekedi yafashe ingamba nyinshi zigamije gusubiza inyuma M23 zirimo kohereza muri iyi ntara umutwe w’abasirikare kabuhariwe bamurinda, kuzana abacancuro n’ingabo z’u Burundi ndetse no gukorana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, ariko ntacyo byatanze.

Mu gihe atari akibasha gukemura ikibazo cya M23, Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’Amatora ya RDC mu Ukuboza 2023 yatangarije i Nairobi muri Kenya ko yashinze ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), rifite intego yo gukuraho ubutegetsi butagendera kuri demokarasi, bwabujije inzego z’ubutabera ubwigenge.

Muri Werurwe 2024 Joseph Kabila yari muri Afurika y’Epfo, aho bivugwa ko yagiye mu masomo y’ikirenga muri kaminuza yo muri iki gihugu. Icyo gihe, inzego z’umutekano zasatse ibiro by’umuryango ‘Mzee Laurent-Désiré Kabila’ uyoborwa na mushiki we, Jaynet Kabila, zimara amasaha atanu zimuhata ibibazo.

Uyu muryango watangaje ko abashinzwe iperereza mu rwego rwa gisirikare ruzwi nka Demiap batwaye ibikoresho birimo USB na telefone, ariko icyari kigamijwe ntabwo cyamenyekanye.

Nyuma y’iminsi mike iri saka ribaye, tariki ya 30 Werurwe, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, yatangaje ko Kabila yahunze kandi ngo “Ni we uri inyuma y’intambara yubuye mu burasirazuba bw’igihugu.”

Tariki ya 13 Mata 2024, abashinzwe umutekano barimo abapolisi bagose urugo rwa Jaynet Kabila mu masaha y’igicamunsi. Nyuma y’amasaha, barahavuye kandi nta n’ijambo na rimwe bigeze bavuga.

Ishyaka PPRD rya Kabila ryamaganye imyitwarire ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kugira ku muyobozi w’icyubahiro waryo, risobanura ko, bihabanye n’ibyo Kabuya yavuze, uyu munyapolitiki akiri muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’amasomo.

Kabila afite ibyago byo gufungwa mu gihe yasubira muri RDC, cyane ko na Eric Nkuba Shebandu wabaye umujyanama wihariye wa Nangaa ubwo yahatwaga ibibazo n’abashinzwe iperereza, tariki ya 5 Mata yatangaje ko uwayoboye iki gihugu ari umwe mu bo bakorana.

Ati “Ntabwo twigeze tuvugana n’abo ku ruhande rw’igisirikare gusa twavuganye na John Numbi na Joseph Kabila wabaye Perezida. Yewe na Corneille Nangaa ntavugana n’abasirikare.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aherutse gutangariza France 24 ko hari ibimenyetso bigisuzumwa bigaragaza ko Kabila ashobora kuba akorana n’umwanzi, ateguza ko ukuri kwabyo nikumara kumenyekana, azakurikiranwa hatitawe ko yayoboye igihugu.

Nta wundi muntu ushobora gutanga ibwiriza ryo guta muri yombi Kabila muri RDC, keretse Perezida Tshisekedi, kuko afite ubudahangarwa. Amagambo ya Kabuya usanzwe ari umutoni w’uyu Mukuru w’Igihugu na Minisitiri Lutundula aca amarenga ko no gufungwa yafungwa.

Joseph Kabila na Tshisekedi bari bunze ubumwe mu minsi ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .