00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yasobanuye uko yakijije umuntu ’amashitani’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 26 Werurwe 2024 yasobanuye ko yirukanye ‘amashitani’ mu muntu yari yibasiye.

Mu isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye mu ntara ya Bujumbura, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ukwizera yari afite ari ko kwamufashije kwirukana aya mashitani.

Yagize ati “Yezu ati ‘Umunsi mwagize ukwemera kungana n’akabuto ka Sinapi, muzabwira umusozi ngo uveho, uveho’. Ibyo murabyemera?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati “Njyewe maze gusengera umuntu urimo ishitani rimuvamo. Ndababwiza ukuri. None njyewe nareka kwemera nte, maze gusengera umuntu urimo ishitani rikamuvamo? Yesu na we yari yavuze ati ‘Harimo amashitani akomeye, bisaba kwisonzesha no gusenga cyane’. Niba utemera, ni zeru. Usabwa kwemera kandi ukizera.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko bifuza ko igihugu cyabo kizaba cyifashije mu 2040, ariko ko kubera kwizera no kwemera, abona bazabigeraho mu 2030, kandi kikazaba cyarateye imbere mu 2040, aho kuba mu 2060 nk’uko biri mu ntego.

Ati “Ibi muvuga ngo icyerekezo, ntihazongere uvuga ngo ni ibyanjye. Ni Imana iba yatanze ubutumwa, mwanze kubwakira, ntibiba. Ndagira ngo mbabwire, ibyo 2040 muvuga, njyewe mbibona mu 2030. Mu 2060 njyewe mbibona mu 2040.”

Perezida Ndayishimiye ni umuyoboke wa Kiliziya Gatolika. Kimwe na Pierre Nkurunziza wamubanjirije ku butegetsi, bagaragaje ko kugira ngo igihugu cyabo kigere ku iterambere bifuza, bagomba kukiragiza Imana mu buryo buhoraho.

Perezida Ndayishimiye yari muri aya masengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .