Ramaphosa n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe bakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe n’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubufatanye n’akarere, John Mulimba.
Mbere y’uko ava muri Afurika y’Epfo, ibiro bye byagize biti “Abayobozi bombi bazaganira ku mutekano n’ituze mu karere, harimo n’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezida wa Afurika y’Epfo ageze muri Uganda nyuma y’iminsi icyenda avuye mu Rwanda, aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ku mpamvu muzi zateye intambara yo muri RDC n’uko yahagarikwa.
Ubwo yavaga mu Rwanda, yasobanuye ko yatahanye imyumvire ivuguruye kuri iki kibazo, asezeranya ko igihugu cye hamwe n’ibindi bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bizatanga umusanzu wo kugikemura binyuze mu nzira ya politiki.
Yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki.”
Ramaphosa agiye kuganira na Museveni, na we wumva neza impamvu muzi z’intambara yo muri RDC, unashyigikira ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bihanganye kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa RDC, zoherejwe mu butumwa bwa SADC ngo zitange ubufasha mu kurwanya umutwe wa M23. Yateganyije koherezayo izigera ku 2900 kugeza mu mpera za 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!