00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Inteko ya Afurika y’Epfo akurikiranweho kwemera ruswa y’umusatsi w’umukorano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, akurikiranweho kwemera ruswa y’arenga 100.000$ n’umusatsi w’umukorano (wig) mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri Gashyantare 2019, Nosiviwe yaba yarakiriye ruswa y’arenga 15.000$ n’uyu musatsi ubwo yari ku kibuga cy’indege, nyuma yemera kwakira andi 105.000$ nubwo ntayo yishyuwe.

Uyu munyapolitiki yavuye by’agateganyo mu nshingano ya Perezida w’iyi Nteko mu gihe akurikiranwe. Gusa yahakanye iki cyaha, asaba ubushinjacyaha kumwereka inyandiko z’ibi birego, nubwo bwabyanze.

Nosiviwe kandi yasabye ko mu gihe akurikiranwe, atatabwa muri yombi. Umucamanza Sulet Potterill yamenyesheje abarebwa n’iyi dosiye ko umwanzuro kuri ubu busabe uzatangazwa tariki ya 2 Mata 2024.

Nosiviwe yabaye Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo kuva muri Gicurasi 2014 kugeza muri Kanama 2021. Yasimbuwe kuri uyu mwanya na Thandi Modise.

Nosiviwe ategereje kumenya niba azaburana afunzwe cyangwa adafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .