Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Cardinal Ambongo yari agiye i Roma mu Butaliyani nkuko ibinyamakuru byo muri RDC byabitangaje.
Ambongo amaze iminsi atarebana neza n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’aho kuri Pasika avuze ko igihugu gisa nk’ikitayobowe ndetse agaragaza ko ababura uko babigenza bakajya mu mitwe yitwaje intwaro atabarenganya.
Ubusanzwe Cardinal Ambongo yari asanzwe anyura muri icyo cyumba cyahariwe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege icyakora kuri iyi nshuro bamwangiye, ntiyabwirwa impamvu.
Cardinal Ambongo akunze kujya i Roma kenshi dore ko ari umwe mu icyenda bagira inama Papa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!