00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Cardinal Ambongo yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege cya Ndjili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’iminsi atameranye neza n’ubutegetsi.

Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Cardinal Ambongo yari agiye i Roma mu Butaliyani nkuko ibinyamakuru byo muri RDC byabitangaje.

Ambongo amaze iminsi atarebana neza n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’aho kuri Pasika avuze ko igihugu gisa nk’ikitayobowe ndetse agaragaza ko ababura uko babigenza bakajya mu mitwe yitwaje intwaro atabarenganya.

Ubusanzwe Cardinal Ambongo yari asanzwe anyura muri icyo cyumba cyahariwe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege icyakora kuri iyi nshuro bamwangiye, ntiyabwirwa impamvu.

Cardinal Ambongo akunze kujya i Roma kenshi dore ko ari umwe mu icyenda bagira inama Papa.

Cardinal Ambongo yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy'indege i Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .