00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavu n’amavuko bya Fespad

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 February 2013 saa 03:35
Yasuwe :

Fespad ni iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ribera mu Rwanda buri nyuma y’imyaka ibiri. Ritegurwa mu rwego rwo gusakaza amahoro n’ubumwe ku mugabane w’Afurika.
Kubyina byiharira igice kinini mu muco w’Abanyafurika. Ku banyafurika kubyina byatangiye kera mbere yo kwandika bikaba ari n’umwihariko mu mateka y’abanyafurika. Akamaro ko kubyina muri sosiyete nyafurika si ukwidagadura gusa, ahubwo ni n’ubutunzi bukomeye butangirwamo ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubufatanye hagati y’imiryango n’indi.
Iri (...)

Iri serukiramuco rya Fespad ryashyizweho mu rwego rwo kwifashisha ubu butunzi mu kubaka amahoro n’ubumwe mu muryango nayfurika binyuze mu iterambere ry’imibanire myiza, ubukungu, politike by’umugabane w’Afurika.

Reba umuhango w’itangizwa rya Fespad 2013

Ku nshuro ya munani iri serukiramuco nyafurika ry’imbyino Fespad 2013 rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanga bwo gusobanura”, ikaba ihuza neza neza n’intego nyamukuru y’iri serukiramuco, ari yo guhuza Afurika binyuze mu kubyina. Muri Afurika kubyina byifashishwa mu kubaka urugero rwiza n’agaciro nyako k’umuryango.

Bikangurira abaturage guhagurukira umurimo, gutera intabwe bajya mbere no kwishimira ko muntu ari we zingiro ry’ubuzima mu muryango.
Fespad izafasha abanyafurika kumurika ubuhanga bwabo mu kubyina, hishimirwa ukubaho kw’umunyafurika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amateka

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .