00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yasobanuye inkomoko y’ihame rya FPR ryo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 October 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye ko FPR Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda bitewe n’uko rwari rugeze habi, amacakubiri yarimakajwe kandi Abatutsi bari barirukanywe bakaba bari barangiwe kugaruka mu gihugu cyabo.

Yabivuze mu kiganiro yatanze mu mwiherero w’iminsi ibiri w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi wabereye mu Busuwisi, ugasozwa ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022.

Uyu mwiherero wahawe insanganyamatsiko igaruka ku ‘ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya 1994.’

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mbere hose Abanyarwanda bari bahujwe n’umurunga w’ubumwe, bibona mu Mwami wabo bafatanga nk’umuntu udasanzwe, ubereye bose, bafite icyerekezo kimwe, bikaba ari na kimwe mu byatangaje abakoloni banabyandika mu bitabo byabo.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubumwe bw’Abanyarwanda hari igihe abantu bavuga ngo ni igipindi cya FPR Inkotanyi.”

Uretse indangagaciro y’ubumwe, Abanyarwanda bo hambere ngo bari banahujwe n’indangagaciro z’umuco buri yose ikagira kirazira bijyana.

Abakoloni bageze mu gihugu bagiriwe inama n’abamisiyoneri bababanjirije ko bagomba kwiga imico n’ururimi by’Abanyarwanda, gukorana n’abari ku butegetsi kugira ngo babahindure bityo na bo bazabafashe guhindura rubanda.

Yavuze ko ari bwo batangiye gucamo ibice Abanyarwanda bagaragaza ko batareshya kandi bakomotse ahantu hatandukanye.

Ati “Bakoze ibishoboka byose banduza Abanyarwanda, babacamo ibice.”

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ari aho bayivanye aho bagaragazaga ko Abatutsi bakandamije ubundi bwoko bityo hakenewe impinduramatwara kugira ngo Abahutu babigaranzure.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwari kugira amahoro iyo Abanyarwanda batabyakira. Ni zo ngorane twagize.”

Uburetwa na Shiku byitiriwe Abatutsi bose

Dr Bizimana yasobanuye ko Abanyarwanda batoranyijwe mu miryango imwe y’abatutsi bafatanyije n’Ababiligi gutegeka nyuma yo kwigishwa mu mashuri abatoza kuba abategetsi, ari bo bashyizeho ikiboko na shiku n’uburetwa mu 1919.

Yatanze urugero ko nk’amatafari yubatse Kiliziya ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali yaturukaga i Kabgayi, abaturage bakayazana n’amaguru bityo ko uwananirirwaga mu nzira yakubitwaga.

Ibiti byubatse Kiliziya y’i Kabgayi byavaga muri Gishwati mu gihe ibyubatse Paruwasi ya Save babikuraga i Nyaruteja ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ati “Aba-Parmehutu baraje babyitirira Abatutsi bose bavuga ko babakandamije, babakubise.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko no mu gihe cy’ubwigenge, bwari bucagase [kuko Abanyarwanda bategekanaga n’Ababiligi] umuco wo kudahana washyizwe mu itegeko abakoze ubwicanyi hagati ya 1960-1962 barababarirwa ari na byo byatumye abahutu bitabira ubwicanyi kubera ko hari hari itegeko ribarengera, iryo tegeko rikaba ryari rigihari kugeza mu 1994.

Ikindi cyari cyarimakajwe n’Aba-Parmehutu ni ivangura mu by’uburezi aho yahaga amahirwe ‘Gahutu’ aho kuba Abanyarwanda bose no kubuza Abatutsi bari hanze y’igihugu gutahuka.

Dr Bizimana yakomeje agira ati “Impunzi z’Abatutsi zari zibujijwe kugaruka mu gihugu cyangwa gusaba imitungo zasize mu Rwanda kandi na bene wabo basize mu Rwanda ntibemererwe kuyisaba. Igihugu cyari kigeze habi, Abanyarwanda bari hanze bamaze kubangira gutahuka, nta kindi cyari gisigaye uretse gushaka uburyo bwose bushoboka ngo bagaruke mu gihugu kandi bagarure ubumwe bw’Abanyarwanda.”

“Iyo ni yo ntangiriro y’ishingwa rya FPR Inkotanyi, ni yo mpamvu mu mahame yayo umunani irya mbere rivuga ngo FPR yiyemeje kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yerekanye ko uwareba neza FPR Inkotanyi nka moteri y’imiyoborere mu Rwanda, yabona byinshi byakozwe, nko guha amahirwe yo kwiga kubana bose, abatsinze bagahabwa amahirwe angana yo gukomeza amashuri makuru na za Kaminuza.

Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba umwe, kudashyira ubwoko n’uturere imbere, hakabaho umunyarwanda ujyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.

Uyu mwiherero w’abayoboke ba FPR Inkotanyi i Burayi witabiriwe n’abasaga 500.

Kurikira ikiganiro Dr Bizimana yagejeje ku bitabiriye umwiherero wa FPR Inkotanyi i Burayi

Amwe mu mafoto yaranze uyu mwiherero

Minisitiri Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994
Prof Nshuti yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ubu nta cyarisubiza inyuma, kandi ko abashaka gusubiza igihugu mu macakubiri batazabigeraho.
Ambasaderi Rwakazina yashimiye ubwitange n'ubwitabire byagaragajwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Dr Richard Mihigo yashimiye nk’uhagarariye FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu mu Busuwisi uko abitabiriye baje ari benshi mu mwambaro ucyeye w’umuryango
Abanyarwanda basaga 500 nibo bahuriye i Genève biga ku iterambere ry'u Rwanda
Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho
Emery Rwigema atanga ibitekerezo
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Ambasaderi Sebashongore ni umwe mu batanze ibitekerezo
Mary Barikungeri atanga inama
Aimable Bayingana waturutse mu Rwanda ashimira uko bakiriwe
Ambasaderi Busingye yasabye ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomera ku mahame n'intego by'umuryango
Wari umunsi w'ibyishimo
Umuco nyarwanda wahawe umwanya ukomeye muri uyu mwiherero
Abanyarwands batuye mu Burayi bitabiriye ku bwinshi
Abitabiriye banyuzwe n'ibiganiro byatangiwe muri uyu mwiherero

Inkuru bijyanye: Genève: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Burayi bahuriye mu mwiherero (Amafoto)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .