00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero, umusore ufite agashya ko gukora imyenda n’imirimbo mu bintu byashaje

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce
Kuya 22 August 2019 saa 09:01
Yasuwe :

Hirya no hino ku isi, usanga urubyiruko ruvuga ko hari ikibazo cyo kubura akazi mu gihe nko mu Rwanda rukangurirwa kenshi kwihangira imirimo kugira ngo rurusheho kubaho neza.

Munezero Vainqueur ni umusore ubarizwa mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ari naho akorera akazi ka buri munsi ko guhanga imideli aho akora ahanini imyenda y’abagore yo mu birori ndetse n’ibindi abikuye mu bindi bintu byashaje.

Munezero afata udusaho tubikwamo impapuro (Classeurs) akazikoramo amashakoshi,amasaro yo ku myenda yashaje ayakoramo imirimbo itandukanye irimo iyo mu mutwe cyangwa imirimbo yo mu ijosi.

Nko ku myenda, Munezero avuga ko yifashisha itarasaza cyane akayongerahpo ibitambaro bishyashya agakoramo umwenda mushya.

Afata nk’amapantalo y’abagabo y’amakoboyi atangiye gusaza, akayavanamo amakanzu cyangwa amajipo meza agezweho y’abakobwa n’ibind.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, uyu musore washinze inzu ihanga imideli izwi nka Maison Munezero yavuze ko uyu mushinga yawutangiye muri uyu mwaka, icyakora ibyo gushushanya imideli byo ngo yabitangiye kera akiri umwana.

Yagize ati”Uburyo bwo gushushanya no gukora imirimbo bitari mu buryo bw’ubucuruzi nabitangiye kera nkiri umwana, nkajya nkorera mushiki wanjye mutoya na mama nkabakorera igishushanyo cy’imyenda wenda bajyana mu birori”.

Munezero yaje kugira amahirwe yo kwemererwa kwiga mu ishami ryigisha iby’imideli mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali) aho yize guhanga imideli mu gihe cy’amezi atandatu avuyeyo atangira kubigira umwuga.

Avuga ko iyo umuntu agiye gukoresha umwenda iwe yerekwa urugero rw’imyenda ikozwe mu buryo butandukanye kugira ngo akorerwe uwo yashimiye cyangwa se Munezero akagereranya n’uko abona uwo muntu akaba yamuhitiramo umwenda umubereye.

Ku bijyanye n’ihangana ku isoko mu ruhando n’abandi bakora nk’ibyo akora Munezero yavuze ko ibyo akora bitandukanye n’ibyo abandi bakora ku buryo nta we bahanganye.

Munezero avuga ko akazi yihangiye kamutunze, ndetse n’abandi akoresha hamwe n’abo agurira imyenda cyangwa ibindi bikoresho byashaje akabibyazamo ibishya.

Yavuze ko afite intego y’uko namara kubona aho gukorera hisanzuye azajya mu turere twose agashingayo ahantu bazajya bakusanyiriza imyenda yashaje kugira ngo ayikoremo imishya ndetse n’ibindi bikoresho ashobora gukoramo nk’imitako n’ibindi.

Ati”Nari nagize igitekerezo cy’uko nabikorera mu turere dutandukanye ,ariko nagize imbogamizi kuko urumva gufata ibyo byose bisaba ububiko bwo kubishyiramo.”

Kugeza ubu Munezero avuga ko agifite imbogamizi yo kuba adafite bimwe mu bikoresho yifashisha nk’ibitambaro bishya kuko bihenda bigatuma n’imyenda akora ihenda, bityo abaguzi nabo bakagabanuka.

Guhanga imideli kwa Munezeri avuga ko ari imwe mu nzira yo kuziba icyuho cyaterwaga n’imyenda ya caguwa yatumizwaga mu mahanga ubu ikaba yaraciwe ngo hatezwe imbere inganda z’imyenda zo mu Rwada.

Mu myaka itanu iri mbere, Munezero afite inzozi zo kuba ari ku rwego mpuzamahanga cyane ko yamaze kugira n’abaguzi bo mu mahanga ariko akabura uburyo n’ubushobozi bwo kubibagurisha.

Munezero yerekana imwe mu mideli ahanga akoresheje imyenda yashaje

Amafoto atandukanye agaragaza imideli ya Munezero

Yaba iyi myenda n'aka gasakoshi gato ni Munezero wabihanze. Agasakoshi kakozwe hifashishijwe agakarito ka telefone
Imyenda y'abageni yahanzwe na Munezero
Imyenda ikorwa na Munezero yambarwa cyane cyane mu birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .