00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Marvella Niteka yegukanye Africa’s Next Super Model’ yaberaga i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 November 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Marvella Niteka uhagarariye u Burundi muri Miss University Africa 2022, yatoranyijwe nk’umunyamideli uhiga abandi mu irushanwa rizamura abanyamideli bakiri bato ku mugabane wa Afurika ryiswe ‘Africa’s Next Super Model’ ryaberaga i Kigali.

Ni irushanwa ritegurwa na sosiyete yo muri Nigeria yitwa Isis Models Africa yamamaye mu kuzamura abanyamideli bakiri bato.

Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byari bitanzwe nshuro ya 15, byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku wa 26 Ugushyingo 2022. Byahuje abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika.

Sudani y’Epfo n’u Rwanda nibyo bihugu byari bifitemo umubare munini w’ababihagarariye bagera kuri 5 , Nigeria yari ifitemo abakobwa 2 Kenya , Ethiopia n’u Burundi byari bifitemo umukobwa umwe umwe.

Miss Marvella Niteka w’imyaka 19 niwe wegukanye iri rushanwa ry’uyu mwaka ahabwa ibihembo birimo 5000$ a ndetse akazagirana amasezerano na sosiyete ya Isis Models Africa na Select Model Global, gukorana n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Mu kiganiro gito yahaye IGIHE , Miss Marvella yavuze ko igihembo atsindiye kizamufasha gutegura ibindi bikorwa arimo n’ibyo azajyamo mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane, ntabwo nari mbyiteze gusa iki gihembo mbonye kiranyongerera icyizere mu bindi bikorwa nzajyamo. Ubu ninjye Miss University Africa Burundi 2022, iki gihembo mbonye kiramfasha kwitegura neza no gutegura ibindi nzakora mu minsi iri imbere.”

Niteka Marvella niwe uhagarariye u Burundi muri Miss Miss University Africa 2022 akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri, muri Université Lumière de Bujumbura.

Uyu mwaka yari yatoranyijwe mu bakobwa 25 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi 2022.

Isis Models Africa igiye gukorana n’uyu mukobwa, ni ikigo kigera mu bihugu bitandukanye by’Afurika gitoranya abakobwa bakiri bato bamurika imideli ubundi uhize abandi agahabwa ibihembo bitandukanye birimo no guhuzwa n’ibigo mpuzamahanga mu mideli.

Umuyobozi wa Isis Models Africa, Joan Okorodudu, avuga ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kuko ari igihugu cyagaragaje ko gishoboye kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.

Isis Models Africa yafashije abamurika imideli batandukanye kugera ku ruhando mpuzamahanga barimo Isheja Morrella, Umunyarwandakazi uri kwigaragaza ku Isi n’abandi bamamaye nka Anya, Yetunde, Anyiel, Hakima, Awoui, Nyawargak n’abandi.

Marvella Niteka witabiriye Miss Burundi 2022 yahawe ibihumbi bitanu by'amadolari nka kimwe mu bihembo bya ‘Africa’s Next Super Model’ byatangiwe i Kigali
Marvella Niteka wari uhagarariye u Burundi muri Miss University Africa 2022, yatoranyijwe nk’umunyamideli uhiga abandi mu muri Africa's Next Super Model
Miss Marvella Niteka yari yaherekejwe n'umubyeyi we
Miss Marvella Niteka avuga ko gutsindira iki gihembo bimwongereye icyizere agiye kujyana muri Miss University Africa
Narvella Niteka niwe mukobwa wenyine waturutse i Burundi wageze mu cyiciro cya nyuma
Muri ibi birori hamurikiwemo imideli itandukanye
Umunyamakuru wa KC2 Martina Abera ni we wari uyoboye ibi birori
Umuyobozi wa Isis Models Africa, Joan Okorodudu, yavuze ko bahisemo gukorera iki gikorwa mu Rwanda kuko ari igihugu cyagaragaje ko gishoboye kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.
Uyu mwambaro ni umwe mu yatunguye abari bitabiriye ibi birori
Uyu mwambaro wanyuze benshi bitabiriye ibi birori by'imideli
Aba bakobwa bari bamaze amazi atanu batozwa n'abahanga mu kumurika imideli
Abasobanukiwe ibijyanye no kumurika imideli batashye banyuzwe
Buri munyamideli wese atozwa kwigaragaza muri buri mwambaro wose yahabwa
Batojwe intambuko zitandukanye zijyana n'imyambaro bambaye
Ibi bihembo bitanzwe nyuma y’amezi atanu aba bakobwa bari bamaze batozwa n’abahanga mu kumurika imideli
Isis Models Africa imenyerewe mu bikorwa byo kuzamura abanyamideli hirya no hino muri Afurika
Kumurika imideli bisaba kwigirira icyizere no gutinyuka
Isis Models Africa yo muri Nigeria yamamaye mu kuzamura abanyamideli baturuka muri Afurika ikabageza ku rwego mpuzamahanga,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .