00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze ngo Jason Derulo ahabwe ikote ryo muri Moshions

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 January 2023 saa 08:41
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagaragaye amashusho y’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Derulo, ari ku rubyiniro afite ikote ryakozwe n’inzu y’imideli nyarwanda, Moshions.

Ni amashusho yafashwe ubwo uyu muhanzi yataramiraga abitabiriye ibirori by’imideli bya Milan Fashion Week, byagaragarijwemo imyambaro itandukanye ariko ya kigabo.

Moshions imaze kugaragaza ubudasa mu mideli ku ruhando mpuzamahanga nayo yatumiwe muri Milan Fashion Week ndetse hanerekaniwemo amashusho y’imbanziriza mushinga wa Kwanda Season1, iyi nzu y’imideli iri gukoraho.

Ubwo Jason Derulo yari ari ku rubyiniro yahawe ikote ryakozwe na Moshions ryiswe ‘Maye Bomber Jacket’, ryasohotse kuri Imandwa Collection, rifite agaciro k’ibihumbi 565Frw. Iri kote ntirirashyirwa ku isoko uyu muhanzi niwe wa mbere urihawe.

Ushobora kwibaza uburyo iri kote ryakorewe mu Rwanda, ryageze kuri uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi yose. Ubusanzwe Moshions ikorana n’ikigo cy’Abataliyani gikurikirana itumanaho n’inozabubanyi.

Ubuyobozi bwa Moshions bwabwiye IGIHE ko iki kigo basanzwe bakorana aricyo cyabafashije kugera muri Milan Fashion Week no kuri uyu muhanzi kandi ko kuri iki Cyumweru itsinda riri gukora kuri Kwanda riyobowe na Moses Turahirwa riri buhure na Jason n’ibindi byamamare byitabiriye ibi birori, bisobanurirwe neza uyu mushinga.

Ku wa 3 Ukuboza nibwo Moses Turahirwa yamuritse umushinga mushya wa Moshions wiswe ‘Kwanda Season1’ uri gukorwaho n’abahanzi 12 batandukanye uzashyira hanze imyambaro y’icyitegererezo muri Gicurusi 2023. Ibi byose biri gukorwa mu kuwumenyekanisha.

Ubwo Jason Derulo yataramiraga abitabiriye Milan Fashion Week yahawe iri kote ryakozwe na Moshions
Turahirwa Moses washinze Moshins nawe yitabiriye Milan Fashion Week yambaye ikote nk'iryo bahaye Jason Derulo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .