Hari byinshi bikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’. Reka tugaruke ku bijyanye n’imyambaro.
Mu myaka yashize wasangaga Abanyarwanda bakunda kwambara imyenda yambawe izwi nka ‘caguwa’. Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe mu rwego rwo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu, byaragabanutse.
Mu myaka itatu ishize nibwo na Ishimwe Benjamin yinjiye muri uru ruganda ashinga inzu y’imideli yise Ben fashion, ikora imyambaro itandukanye yibanda ku mateka y’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe yavuze ko yakuze akunda ibijyanye n’imideli no gusa neza ndetse agakunda kwita ku bantu bambaye neza bituma yisanga muri uru ruganda.
Ati “Ntekereza ko ari ibintu bindimo, nakuze mbikuda nzi kureba umuntu wambaye neza. Uko nkura ngenda mbyihuguramo gake gake.”
Yakomeje avuga ko yabikunze kugeza igihe atangiye kwikorera imyambaro aza kujya mu bukwe yambaye uwo yakoze, abo bahuriyemo bamusaba ko yabakorera nkawo biba imbarutso yo gushinga inzu y’imideli.
Ati “Nigeze kujya mu bukwe nambaye ishati navanze ibitambaro, abantu bambaza aho nabikuye mbabwira ko ari njye wabishushanyije , bansaba nabo kubibakorera mbitangira gutyo.”
Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda biganjemo abaririmbyi, abanyamakuru n’abandi bakunze kugaragara mu myambaro bakorewe na Ben fashion.
Ishimwe yavuze ko yari asanzwe aziranye n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire, aza kumukorera imyambaro bituma n’ibindi byamamare bimuyoboka.
Ati “Umuntu wa mbere nambitse ni Aline Gahongayire. Twari dusanzwe tuziranye mu buzima busanzwe mukorera imyambaro. Ndamushimira ubu kuko yaramfashije ampuza n’ibindi byamamare baramenya.”
Ben fashion ifite ubushobozi bwo gukora byibuze imyambaro umunani ku munsi. Bakora iyo basabwe n’abakiliya ariko bakagira n’iyo bitekereza ku giti cyabo mu kwagura ibyo bakora.
Mu myaka itatu bamaze urugendo rwabo rurashimishije gusa kimwe n’abandi bahanga imideli, baracyabangamiwe n’ikibazo cyo kubona ibikoresho by’ibanze ku buryo bworoshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!