CEKA yashinzwe na Umubyeyi Sharifa nyuma y’uko yari amaze kubura akazi muri Covid-19, atangira kwiga gukora inkweto abimenya bidatinze ubu akora inkweto z’abagore, abagabo n’abana.
Uru ruganda n’ubwo rutarakura ariko rutanga icyizere mu kuzamura umubare w’inkweto zikorerwa mu Rwanda, bitewe n’ingano y’izo bakora n’ubwiza bwazo.
Mu ntangiriro CEKA yatangiye ikorera ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram, inkweto bakoze bakazishyiraho akaba ariho abakiliya baturuka ndetse bakanahagurishiriza.
Mu kiganiro na IGIHE, Umubyeyi Sharifa, yavuze ko bakoze uko bashoboye ngo bashinge iduka kuko babonaga bakeneye abandi bakiliya batari abo ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Ati “Abantu bose ntabwo bakoresha imbuga nkoranyambaga, wasangaga abazikoresha aribo batuzi cyane kandi twashakaga ko n’abandi bamenya ibyacu dushaka no kwagura ubucuruzi bwacu.”
Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bashyira imbaraga mu gufungura iduka kwari ukugira ngo bashobore kongera inkweto bakora kandi n’abakiliya bagire aho bazisanga.
Ati “Twari tumaze kugira isoko rinini tutabasha kurihaza kuko twarindiraga ko abantu baza kudusaba ibintu, duhitamo gushinga iduka kugira ngo tujye tuba dufite inkweto nyinshi ku buryo umukiliya aza agahita abona izo ashaka.”
Umubyeyi yavuze ko intego ari ugukomeza kwagura ibikorwa ku buryo inkweto bakora ziboneka hirya no hino mu Rwanda, bigabanye amafaranga u Rwanda rukoresha rujya kuzivana mu mahanga.
CEKA yafunguye iduka mu nyubako ya CHIC iherereye mu Mujyi wa Kigali rwa gati, ubusanzwe ifite umwihariko wo gukora buri bwoko bw’inkweto umukiliya yifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!