00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyemari Bernard Arnault yeguriye umukobwa we ubuyobozi bwa Dior

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 January 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Umwe mu banyemari Isi ifite batunze agatubutse, Bernard Arnault, yashyize umukobwa we Delphine Arnault, ku buyobozi bwa kompanyi ya Christian Dior, iya kabiri nini mu zitunzwe na se.

Kuba uyu munyemari yashyize umukobwa we w’imfura kuri uwo mwanya muri iyi kompanyi ifatwa nk’izikomeye Isi ifite mu gukora imyambaro, inkweto n’ibindi bijyanye n’imideli, byafashwe nk’ibigiye gukurura intambara hagati y’uyu mugore na musaza we Antoine Arnault, wazamuwe mu ntera mu kwezi gushize, ibyari byitezwe ko ari we ushobora kuyobora iyo kompanyi.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko iyi ntambara itaragarukira kuri aba bana babiri uyu muherwe yabyaranye n’umugore we wa mbere, ahubwo bavuga ko iragera mu bana be bose uko ari batanu, harimo na batatu afitanye n’umugore we wa kabiri.

Delphine Arnault na Antoine Arnault, nibo bana babiri b’uyu muherwe bafite imyanya ikomeye mu bigo bya se birimo McCartney, TAG Heuer, Bulgari naTiffany.

Delphine Arnault wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije muri kompanyi ya Louis Vuitton, azatangira kuyobora Dior mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka wa 2023.

Umunyemari Bernard Arnault yeguriye umukobwa we ubuyobozi bwa Dior

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .