00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni na Munezero bigaragaje muri Paris Fashion Week (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 January 2023 saa 07:39
Yasuwe :

Munezero Christine na Umutoni Ornella basanzwe bakorana na WeBest Model Management (WBM), banyuranye umucyo mu birori by’imideli bya Paris Fashion Week Men wears 2023.

Aba banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli, bagaragaye bamurika imyambaro mishya y’inzu z’imideli mpuzamahanga basanzwe bakorana.

Munezero Christine hamwe na Umutoni Ornella berekanye imyambaro ya Officine Générale inzu y’imideli y’Abafaransa. Umutoni kandi yongeye kugaragara mu myambaro y’inzu y’imideli ya Namacheko yo muri Suède.

Aba bakobwa bombi bari mu bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga mu ruganda rw’imideli.

Munezero akorana na sosiyete zikomeye nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Umutoni we akorana na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko n’izindi sosiyete zitandukanye.

Aba bakobwa bombi babarizwa muri WeBest Model Management yatangijwe na Franco Kabano na Sarah Nynthia, ifasha abamurika imideli bo mu Rwanda kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Munezero na Umutoni bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week
Munezero mu myambaro ya Officine Générale
Munezero ni umwe mu bakomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
Munezero yacanye umucyo mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week
Umutoni Ornella mu myambaro ya Officine Générale
Umutoni yerekanye imyambaro ya Namacheko mu birori bya Paris Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .