00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hegitari miliyoni z’ubutaka bw’u Rwanda zikeneye kubungabungwa: Amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 October 2022 saa 07:23
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje kwesa umuhigo wo gusazura ubutaka n’amashyamba yashaje, aho mu muhigo rwihaye wo kuba habungabunzwe hegitari miliyoni ebyiri bitarenze 2030, rumaze kubungabunga hegitari miliyoni imwe.

Mu 2011 isi yihaye intego yo gutera amashyamba binyuze mu cyiswe Bonn Challenge ku buso bungana na hegitari miliyoni 150 kugeza muri 2020, u Rwanda rwiyemeza kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri.

Mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwaje kwihuza n’ibihugu bya Afurika mu kugarura ubuso bungana na hegitari miliyoni 100 bitarenze umwaka wa 2030 muri gahunda yiswe [African Forest Landscape Restoration, ARF 100].

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, yavuze ko u Rwanda rufite igenamigambi ry’uko kugeza mu 2024 ruzaba rufite 30% by’ubuso buteyeho amashyamba kandi iyo ntego yagezweho nubwo ari igikorwa gikomeje.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga ubuso bungana na hegitari miliyoni ebyiri z’ubutaka kandi ibigaragara n’amaso ari uko ruri mu murongo mwiza wo kugira ngo rugere kuri iyo ntego igomba kugeza mu 2030.

Ati “Ubu rero aho tugeze ntabwo turavuga ko miliyoni ebyiri twazigezeho ariko amakuru ahari agaragaza ko turi kuhegera, hari amakuru yerekana miliyoni imwe. Ntabwo turahagera neza”.

Amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo

Muri Afurika hari ubutaka bungana na 66% bushaje, kandi 70% ni abaturage [abahinzi n’aborozi] babukoramo.

Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika rufite imishinga yo gusazura ubutaka n’amashyamba, ruhanzwe amaso mu gutuma uyu mugabane ugera ku ntego kandi na bo bakabibyaza amahirwe y’ubucuruzi bubyara inyungu.

Abagera kuri 16 bahawe amahugurwa muri gahunda ya Land Accelerator ndetse bahura n’abashoramari babereka imishinga bafite kugira ngo babashe kubona amafaranga noneho bajye gufasha mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri, gutera ibiti n’ibindi.

Kwitonda yavuze ko iyi ari imwe muri gahunda zizafasha umugabane wose kubungabunga ubutaka, kuburwanyaho isuri, kongera amashyamba kandi biteze imbere ababikora.

Ati “Ba rwiyemezamirimo bashobora na bo gushora imari mu kurengera ibidukikije. Nk’ubu gahunda ya leta ni uko amashyamba yayo yose agomba gucungwa n’abashoramari, bagasarura, bagatera ndetse bakabibyazamo amafaranga”.

Ubutaka bungana na 47% mu Rwanda bwagenewe ubuhinzi, 30% ni amashyamba, ubujya kungana na 15% gutura, naho ubungana na 8% bwagenewe amazi n’ahantu hakomye.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Ushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Mamadou Diakite, avuga ko binyuze muri gahunda yo kubungabunga amashyamba n’ubutaka, ba rwiyemezamirimo ba Afurika bahanzwe amaso kugira ngo batange ibisubizo.

Ati “Dukurikije imbaraga zishobora gushyirwamo n’ibihugu n’abikorera, dufite icyizere ko iyi ntego tuzayigeraho mu 2030”.

Bernadette Arakwiye, ukorera ikigo ‘World Resources Initiative’, asobanura ko ba rwiyemezamirimo bahabwa ubumenyi bakanafashwa guhura n’abaterankunga bakabaha amafaranga abafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo, bakanayagura.

Ati “Tunyuze muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’abaturage, badufasha guhuza abo baturage noneho natwe tukabaha ubumenyi. Baradufasha kugera ku ntego ibihugu byinshi byo muri Afurika byihaye yo gusazura ubutaka”.

Faida Zoubeda Uwase, rwiyemezamirimo washinze ikigo cyitwa Inkingi ECO Ltd, washatse igisubizo cy’ikibazo cy’abahinzi batabona ingemwe zifite ubwiza kandi ku gihe, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 16 basoje amahugurwa yo gusazura ubutaka.

Yavuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bikeneye ba rwiyemezamirimo biganjemo urubyiruko biyumvamo kurengera ibidukikije kandi abashoramari bakabashyigikira kugira ngo babikore bibazamure.

Ati “Twize byinshi bidufasha gutera imbere nka rwiyemezamirimo, tubona ari igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo mu gufasha igihugu na Afurika muri rusange gusazura ubutaka bwangiritse mbere ya 2030”.

Joseph Waihenya Kiarie ufite ikigo Moto Feeds cyo muri Kenya, yavuze ko abungabunga ubutaka abinyujije mu gutera ubwatsi bw’amatungo bukunda kubura mu gace atuyemo ugasanga inka zirapfa umusubizo. Kuri ubu amaze gutera ubwatsi kuri Are 70.000 n’ibiti 1.500.000.

Ba rwiyemezamirimo barasabwa kugira uruhare mu kongera amashyamba no kubungabunga ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .